00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwateye utwatsi Billy Cheung, nyiri Century Park wifuzaga gufungurwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 June 2026 saa 06:50
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwateye utwatsi icyifuzo cy’umushoramari w’Umushinwa, Billy Cheung, wifuzaga gufungurwa by’agateganyo mu gihe urubanza mu mizi rutaraburanishwa.

Cheung yari yatanze ikirego avuga ko Ubushinjacyaha bwamuregeye Urukiko mu mizi rukerewe, hakaba hari iminsi yaba yarafunzwe binyuranyije amategeko.

Mu iburanisha yerekanye ko Ubushinjacyaha bwamuregeye Urukiko mu mizi, tariki ya 26 Werurwe 2026, kandi yari yarasomewe ku ifunga n’ifungurwa ku wa 25 Gashyantare 2026.

Icyo gihe Billy n’abamwunganira bavugaga ko Ubushinjacyaha bwarengejeho umunsi umwe ku gihe bwagombaga kuba bwaregeye Urukiko.

Icyakora Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko butarengeje igihe cyagenwe n’itegeko kuko iminsi 30 ibarwa nyuma y’uko icyemezo kimaze gufatwa bityo ngo yatangiye kubarwa ku wa 26 Gashyantare 2026.

Urukiko na rwo rwemeje ko aho nta kosa ryabayemo ku Bushinjacyaha kuko bwakurikije ibiteganywa n’amategeko.

Billy Cheung kandi yari yatanze izindi mpamvu agaragaza ko yifuza gufungurwa by’agateganyo zirimo iz’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso na diabète, kuba umubyeyi we uri mu Bushinwa arembye kandi ari muri Koma no kuba ibikorwa bye by’ubucuruzi biri kwangirika by’umwihariko, Century Park and Residences Hotel, iheruka gufungwa by’agateganyo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ibyo gusaba ko afungurwa ngo abone uko yivuza, kureba umubyeyi we urwaye n’ibindi rutabyitaho ngo bihabwe ishingiro.

Rwasanze ikirego cya Billy Cheung gisaba ko afungurwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi nta shingiro gifite.

Rwibukije ko Urukiko Rwisumbuye rwamaze kuregerwa urubanza mu mizi kandi dosiye igomba gukomeza kugira imiterere yari ifite ubwo ikirego cyatangwaga nk’uko itegeko ribiteganya.

Ni ukuvuga ko niba umuntu aregewe Urukiko afunzwe akomeza gufungwa yaba ari hanze, agakomeza kuburana ari hanze kugera dosiye irangiye.

Billy Cheung akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cy’iyezandonke.

Ni ibyaha bivugwa ko bishingiye ku myenda y’arenga miliyoni 51,6$ Billy Cheung yafashe mu bacuruzi bo muri Uganda binyuze mu mishinga yari yemeye gukora ariko ntiyayirangiza.

Yafatiwe mu Rwanda cyane ko naho ahafite ibikorwa by’ishoramari akaba afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.

Icyemezo cy’Urukiko gishimangira ko akomeza gufungwa by’agateganyo, gisobanuye ko agomba gutegereza iburanisha ry’urubanza mu mizi akamenya niba ahabwa ibihano cyangwa agirwa umwere ku byaha akurikiranyweho.

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Billy Cheung wifuzaga gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages