Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire yari yatanze ku wa 2 Gicurasi 2026, ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo ku wa 30 Mata 2026 cyari cyategetse ko akurikiranwa afunze iminsi 30 y’agateganyo.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 27 Mata 2026, yemeye ibyaha byose akurikiranyweho anabisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’umujinya yatewe no kubona ishuri yari yarubakanye n’undi riri gusenywa.
Akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Icyemezo cyo ku wa 25 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwavuze ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, rwemeza ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kigumaho uko cyafashwe.
Urukiko rwashingiye ku kuba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha akaba yariyemereye ibyaha akurikiranyweho ndetse no kuba nta mpamvu zifatika yatanze zatuma aburana adafunze.
Rwagaragaje ko impamvu yatanze asaba kuburana adafunze zirimo kuba afite umuryango ukeneye ubufasha bwe, zirimo impanga aherutse kubyarana n’umugore we ufite uburwayi bw’umugongo, nta gihamya zihagije yazitanzeho yatuma arekurwa.
DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026 nyuma yo gushyira ku rubuga nkoranyambaga rwa X amashusho agaragaza inyubako z’ishuri riherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, avuga ko ziri gusenywa mu buryo yabonaga nk’akarengane.
Kuri ubu DC Clement yakomeje gufungirwa i Mageragere mu gihe ategereje guhabwa itariki yo kuburanishwa mu mizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!