Ni icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 30 Mata 2026 nyuma y’uko ku itariki 27 Mata Niyigaba yari yaburanye asaba ko yakurikiranwa adafunze.
Urukiko rwagaragaje ko indi mpamvu rwashingiyeho rutegeka ko Niyigaba akurikiranwa afunze ari uko atabashije kugaragaza ingaruka umuryango we wagizweho no kuba akurikiranywe mu butabera ngo bibe byarashingiweho bemeza ko agomba kuburana adafunze ngo ajye kuwitaho nk’uko yari yabisabye.
Mu iburanisha riheruka Niyigaba yari yaburanye yemera ibyaha byose akurikiranywaho abisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko ishuri yubakanye na mugenzi we ryari riri gusenywa.
Akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Mbere yo gusoma umwanzuro w’uko Niyigaba akomeza gukurikiranwa afunze, urukiko rwabanje gusobanura ibyaha byose mu buryo bwimbitse nk’uko byari byagaragajwe mu iburanisha ryo ku wa 27 Mata.
Rwagaragaje ko uregwa yemeye ibyaha byose ndetse anabisabira imbabazi asobanura uko byagenze ariko asobanura ko ikijyanye no kwangisha ubutegetsi abaturage ku gingo yo kubugereranya n’ubundi atacyemera gutyo kuko nta bundi buyobozi azi nk’umuntu wavutse mu 1996.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwagaragaje ko ibyo byose rwabisuzumye rusanga kuba nyirabyo abyemera ari ibimenyetso bihagije bituma abikurikiranwaho kandi bikaba ari n’impamvu zikomeye zituma agomba gukurikiranwa afunze.
Urukiko rwagaragaje ko indi mpamvu rwashingiyeho rutegeka ko Niyigaba akurikiranwa afunze ari uko atabashije kugaragaza ingaruka umuryango we wagizweho no kuba akurikiranywe mu butabera.
Mu iburanisha ryo ku wa 27 Mata Niyigaba yari yagaragaje ko we n’uwo bashakanye baherutse kwibaruka impanga kandi ari we ufasha mu kuzitaho kuko umugore we yahise arwara umugongo akeneye kuvuzwa, asaba ko yaburana adafunze kugira ngo abashe gukomeza izo nshingano.
Urukiko rwagaragaje ko nubwo Niyigaba yavuze gutyo ariko nta cyerekana ko hari ikibazo kijyanye n’ibyo yavugaga umuryango we watewe n’uko ari gukurikiranwa atawurimo ngo kibe cyashingirwaho hemezwa ko yakurikiranwa adafunzwe.
Nyuma y’izo ngingo zose, urukiko rwategetse ko Niyigaba akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Niyigaba yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026 nyuma yo gushyira amashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X agaragaza inyubako z’ishuri avuga ko yari afatanyije n’undi mu Murenge wa Jabana muri Gasabo ziri gusenywa mu buryo yagaragaje ko ari akarengane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!