00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko Bigirimana Noella wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC afungwa by’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 March 2025 saa 08:09
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Bigirimana Noella wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC afungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rwategetse kandi ko umubyeyi we, Mukarivuze Venantie na Dusabe Therese hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha ariko bakazakurikiranwa badafunzwe, bategekwa kwitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi mu gihe cy’amezi ane.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025.

Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Bigirimana Noella imbere y’urukiko busaba ko yafungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bwari bwagaragaje ko ubwo yari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Bigirimana Noella, yatanze isoko ku kigo cya Biopharmacia Company Ltd cyashinzwe n’umubyeyi we kandi binyuranyije n’amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta.

Bwasabaga kandi ko umubyeyi we Mukarivuze Venantie na Dusabe Therese na bo bakurikiranwa bafunzwe kubera icyaha cy’ubufatanyacyaha no kuba icyitso bakurikiranyweho.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha, bashimangira ko ntabyo bakoze bagasaba gukirikiranwa bari hanze mu gihe iperereza rigikomeje.

Bigirimana Noella yavuze ko ubwo yari akiri Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC atari afite aho ahuriye n’itangwa ry’amasoko anashimangira ko iryo soko rivugwa ryatanzwe mu gihe umubyeyi we yari yaramaze kuva muri Biopharmacia Company Ltd kuko yari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ubushinjacyaha ibyo bwarabihakanye bugaragaza ko ari amayeri yakoreshejwe, bukavuga ko Mukarivuze yavuye mu buyobozi bw’icyo kigo mu nyandiko ariko mu bikorwa yari akiri Umuyobozi.

Mukarivuze Venantie yavuze ko koko ari mu bashinze ikigo cya Biopharmacia Company Ltd ariko ko yaje kukivamo kuko yabonaga kiri kugwa mu bihombo ahitamo kugurisha no gutanga imigabane yari afitemo.

Dusabe Therese uregwa kuba icyitso muri icyo cyaha kuko, ubushinjacyaha buvuga ko yahisemo kugira Umuyobozi Mukuru wa Biopharmacia, umuhungu we mu rwego rwo kuyobya uburari, yahakanye ibyo aregwa avuga ko icyo kigo yari amaze kukigarurira aho yashoyemo arenga miliyoni 260 Frw.

Urukiko rwategetse ko kujuririra icyo cyemezo bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu urubanza rukimara gusomwa.

Bigirimana Noella ugiye gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, agiye gusangayo Uwayo Theo Principe na we wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Imari muri RBC uheruka gufungwa acyekwaho gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwihesha ububasha mu mirimo itari iye.

Urukiko rwategetse ko Bigirimana Noella wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC afungwa by’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .