00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye ya Agathe Habyarimana yongeye kubyutswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 March 2025 saa 03:26
Yasuwe :

Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT), ryasabye Urukiko rw’Ubujurire guhabwa ikirego cya Agathe Kanziga Habyarimana ngo yongere gukorwaho iperereza ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bigaragara ko mbere hari harebwe ku bikorwa bike cyane.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris biteganyijwe ko ruzaterana ku wa 19 Werurwe 2025, hagafatwa icyemezo ku busabe bwa PNAT bureba ikirego cya Agathe Habyarimana ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.

Indi ngingo urukiko ruzasuzuma ni ukwemeza ko amatariki yitabwaho mu iperereza ku bikorwa bya Agathe Habyarimana yongerwa akagezwa ku wa 1 Werurwe 1994 nk’uko bimeze mu mategeko mpanabyaha y’u Bufaransa.

PNAT yemereye Le Parisien ko ubusabe bahaye urukiko bukurikiye ikirego cy’inyongera cyatanzwe muri Nzeri 2024, na cyo gisaba iperereza ryisumbuye kugira ngo ukuri kugaragare, harimo no kumva abatangabuhamya benshi.

Ikinyamakuru Sudouest cyanditse ko PNAT ikurikije ibigize iperereza, isanga uwakoze iperereza yagenje ibikorwa bike, igasaba ko hakorwa iperereza ryisumbuye. Gusa kuko urukiko rutigeze rusubiza bahisemo kujuririra Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris.

Agathe Habyarimana w’imyaka 82, mu 2007 u Rwanda rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu akurikiranyweho, ariko u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda no kumuburanisha.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu bushinjacyaha bw’u Bufaransa, Jean-François Ricard, ubwo yari mu Rwanda muri Werurwe 2024 yabwiye itangazamakuru ko badafite ububasha bwo gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Dufite dosiye ye, iyi dosiye iragoye gukurikiranwa nk’uko nabivuze ko dufite ubushobozi gusa ku byaha byakozwe kuva Jenoside itangiye. Ntabwo twe abacamanza b’Abafaransa, dufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe mbere y’itangira rya Jenoside. Urugero nk’abantu bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa rikorera mu Bufaransa (Collectif des Parties Civiles Rwandaises) rigaragaza ko Agathe Habyarimana yatanze inkunga kuri radiyo rutwitsi ya RTLM yakwirakwije urwango ku Batutsi, ndetse ngo yanagize uruhare mu gutegura intonde z’Abatutsi bakomeye bagombaga kwicwa.

Agathe Kanziga yari mu kazu, [réseau zero] kagizwe n’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi ariko u Bufaransa bwakunze kugaragaza ko nta bimenyetso bifatika bufite byatuma agezwa imbere y’ubutabera.

Yahungishijwe ava mu Rwanda ku wa 9 Mata 1994, bitegetswe na François Mitterrand wari Perezida w’u Bufaransa icyo gihe akaba n’inshuti magara ya Juvenal Habyarimana.

Ubushinjacyaha bwasabye ikirego cya Agathe Kanziga ngo yongere gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .