00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye impamvu abafata amashusho ku nkiko bihanijwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 June 2026 saa 11:38
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yagaragaje ko hashyizweho amabwiriza areba abitabira imanza ku nkiko arimo kudafata amajwi cyangwa amashusho y’ababuranyi mu mbago z’urukiko batabiherewe uburenganzira, kuko babonaga ko bikabije.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abayobozi b’inkiko mu Rwanda, ku wa 26 Kamena 2026.

Mukantaganzwa yavuze ko ayo mabwiriza yasohotse kubera ko byari bikabije kuba bibi ku nkiko, kandi bifuzaga gutanga umurongo muzima.

Ati “Ko n’ikibuga cy’umupira w’amaguru bacyubaha, ntawe ushobora kukijyamo abakinnyi barimo, ariko bari basigaye baza iwanyu, ugasanga barakora ibintu bashaka. Ntabwo bikwiye, namwe ndabasabye, icyumba cy’iburanisha mugiheshe agaciro, namwe mwiheshe agaciro.”

Ayo mabwiriza yatangajwe ku wa 10 Kamena 2026.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko yashyizweho hagamijwe kubungabunga umutekano ugomba kuba mu Rukiko no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’ababuranyi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi yasabye abitabira imanza kwitwara neza, bigaragazwa no kugira ikinyabupfura n’ituze igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha, n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza.

Yabasabye kandi kwirinda gutera icyugazi Inteko iburanisha, ababuranyi n’abashinzwe umutekano wabo no guha inzira ababuranyi n’imodoka zibajyana ku Rukiko igihe zigeze mu mbibi zarwo.

Yibukije ko abagana inkiko ko batagomba gufata amajwi n’amafoto by’ababuranyi igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha, n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza, bitatangiwe uburenganzira na Perezida w’Urukiko no kubahiriza uburenganzira bw’ababuranyi badashaka gufatwa amajwi n’amafoto.

Ubusanzwe, umunyamakuru ushaka gufata amajwi n’amashusho mu gihe cy’iburanisha, yandikira urukiko urwo rubanza ruzaberamo mbere y’amasaha 72 asaba kuzakurikirana urwo rubanza nk’umunyamakuru, kwemererwa gufata amajwi n’amashusho agategereza igisubizo.

Hari ubwo atemererwa gufata ayo majwi n’amashusho y’iburanisha ryose, akaba yakwemererwa kuyafata mbere na nyuma y’iburanisha.

Ayo mabwiriza yatanzwe mu gihe hari hashize iminsi hagaragara imyitwarire ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, basagarira ababuranyi bashaka kubafotorera hanze y’icyumba cy’iburanisha bakigezwa ku rukiko bikagaragara nabi.

Perezida w'Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasobanuye impamvu abafata amashusho ku nkiko bihanijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages