00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwashimangiye ko Yampano akomeza gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 June 2026 saa 07:50
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yampano yaburanye ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, atakambira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba ko rwategeka ko afungurwa, agakurikiranwa ari hanze aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu muhanzi yerekanye ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije imbabazi yahawe n’umugore we ku byaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo kwangiza ikintu cy’undi, mu gihe icyo gukoresha ibiyobyabwenge yari yaratangiye urugendo rugamije kubireka burundu.

Yasabye Urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze ariko Ubushinjacyaha bubitera utwatsi, buvuga ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kidakwiye guhinduka, Yampano agakomeza gufungwa.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 26 Kamena 2026.

Umucamanza yabanje kwisegura ku kuba imanza zose esheshatu yagombaga gusoma atabashije kuzandika kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko ritagendaga neza, riba imbogamizi mu kwandika imanza zose.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko ubujurire bwatanze na Yampano nta shingiro rufite, rutegeka ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze cya Kicukiro kidahinduka.

Rwategetse ko Yampano akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ataraburana mu mizi kandi iperereza rigikomeje.

Urukiko rwashimangiye ko Yampano akomeza gufungwa by’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages