Murekezi yahamwe n’ibyaha birimo ruswa, kunyereza imisoro ndetse no gukoresha impapuro mpimbano. Ibi byabaye nyuma y’uko mu mwaka wa 2017, u Rwanda na Malawi byasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.
Izina Vincent Murekezi ariko ryibutsa ibihe bitari byiza Abanyarwanda cyane cyane abakomoka mu majyepfo mu mujyi wa Huye, kuko yari umwicanyi ruharwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murekezi kimwe n’abandi banyarwanda bahunze ubutabera, abenshi bahiriwe n’ubucuruzi muri icyo gihugu, bityo bibafasha kwiyegereza abantu bo mu nzego zitandukanye. Kuvuga izina Murekezi muri Malawi byari ikizira kubera imbaraga yari afite.
Ibinyamakuru bibiri byo muri icyo gihugu byagerageje kwandika kuri uyu mugabo, byarezwe n’abunganizi mu mategeko ba Murekezi mu mwaka wa 2016. Ibi binyamakuru byavugaga ko yabonye pasiporo mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse yiyita Umunya-Tanzaniya, kandi ari umunyarwanda ushakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yasize akoze mu Rwanda.
Abandikaga iyi nkuru ntibashyizeho amazina yabo kubera gutinya imbaraga za Murekezi.
Nubwo Murekezi yakingirwaga ikibaba n’inzego z’umutekano ndetse akagira inshuti zikomeye harimo uwari Minisitiri w’umutekano, Uladi Mussa, ndetse n’umupolisi ukomeye ACP Emmanuel Soko, igitutu cyabaye cyinshi maze arafatwa, arafungwa, kubera kubona pasiporo y’icyo gihugu akoresheje ruswa n’impapuro mpimbano.
Uwari Minisitiri Uladi Mussa na we yarafashwe arafungwa, akatirwa imyaka itandatu kubera guha pasiporo Murekezi, akanamuhindurira irangamimerere.
Murekezi yari afite pasiporo ifite numero MA0788171 yabonye mu mwaka wa 2011 ku mazina ya Banda Vincent, igaragaza ko yavukiye muri Tanzaniya.
Ubwo Murekezi yamenyaga ko ibye byagiye hanze, yagiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo amarayo imyaka igera kuri itatu, agaruka muri 2016. Nibwo yahise afatwa, ariko arekurwa nyuma y’iminsi itatu amaze gutanga ruswa ya $3000.
Murekezi nubwo yari yarasabye uruhushya rwo gutunga imbunda ntarwemererwe, byaje kumenyekana ko yari ayitunze.
Ibya Murekezi byakomeje kuba agatereranzamba, kuko yarafatwaga akongera akarekurwa kubera gukoresha ruswa. Ariko tariki ya 6 Werurwe 2017 yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itanu, ahamwe n’ibyaha bya ruswa no kunyereza imisoro yakoze guhera mu mwaka wa 2008.
Icyo gihano ni cyo Murekezi ari gukora, akaba ategereje ko kirangira mu gihe ategerejwe kuburana ku byaha bya Jenoside, dore ko Gacaca yo yamukatiye imyaka 19 adahari.
Niba warageze ahitwa "Kuri Ruliba" mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Gitwa, umurenge wa Tumba mu karere ka Huye, waba warageze ku rugo rwa Vincent Murekezi kuko ni we wabashije kubakisha urugo rwe amatafari ya Ruliba, yakoreshwaga na bake mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murekezi avugwa mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Butare, aho yakoranaga hafi na hafi na Major Cyriaque Habyarabatuma, Dr. Sosthene Munyemana na Dr. Eugene Rwamucyo. Ashinjwa gushuka Abatutsi ko azabakiza, akabajyana iwe, akabaka amafaranga ubundi akabagabiza Interahamwe.
Mu rugo rwe harimo igiti cy’umunyinya. Aha niho inama zo kwica Abatutsi zaberaga, ndetse nimugoroba akagurira Interahamwe inzoga, azishimira akazi "keza" zakoze.
Murekezi amaze kubona ibyaha yakoze ndetse no kumenya amakuru ko ingabo za RPF Inkotanyi zikomeje gufata uduce twinshi, yahunze mu bambere, dore ko yambutse umupaka wa Rusizi muri Kamena 1994, yambukana n’ikamyo itwaye ibicuruzwa.
Nyuma yo kuba mu mutwe wa FDLR, Murekezi yerekeje muri Afurika y’Epfo, akaba yarabaye n’umunyamuryango wa RNC, umutwe w’iterabwoba washinzwe na Kayumba Nyamwasa. Murekezi yagaragaye kenshi mu myigaragambyo yateguwe na RNC yiyita umunyapolitiki, ndetse no mu nama zayo.
Ibi byo kwihisha inyuma ya politiki bikorwa n’abajenosideri benshi batandukanye.
Jean Paul Micomyiza uherutse koherezwa n’ubutabera bwo muri Suede, yasuwe na Televiziyo yo muri icyo gihugu yitwa TV4, maze ayibwira ko impamvu ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bumushaka ari uko aba mu ishyaka ritavuga rumwe na leta rya FDU Inkingi, ryashinzwe na Victoire Ingabire.
Ntabwo ari we mwicanyi wenyine ubarizwa muri iryo shyaka, kuko na Marcel Sebatware wishe Abatutsi mu Bugarama na we yihisha inyuma ya politiki ahunga ubutabera. Urutonde ni rurerure muri FDU Inkingi.
Muri Malawi ntabwo Murekezi yari umuntu usanzwe. Ruswa no kunyereza imisoro yabikoze guhera mu 2006, ariko nta kinyamakuru cyangwa umuryango utegamiye kuri Leta washoboraga kuba wabishyira hanze kubera gutinya kuba bagirirwa nabi, bitewe n’abantu bakomeye bari baziranye na Murekezi.
Ntabwo ari we wenyine kuko amakuru menshi avuga ko muri Zambia na Malawi, abasize bahekuye u Rwanda bageze muri ibyo bihugu bakorana ingufu bidasanzwe, bitandukanye n’abenegihugu, bityo bakagira ubushuti budasanzwe n’abari mu nzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye, kubera kugira amafaranga.
Ibya Murekezi muri Malawi ni nk’ibya Kabuga Felicien muri Kenya. Bakoresheje imitungo yabo ngo babashe gucika ubutabera igihe kirekire, bagaha ruswa abayobozi batandukanye ndetse n’abo mu nzego z’umutekano, bakaburirwa mbere igihe bashakishwa. Aha ni mu bihugu byo muri Afurika birangwamo ruswa.
Mu bihugu by’u Burayi na Amerika, abajenosideri bihisha inyuma ya politiki, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’itangazamakuru.
Imyaka hafi 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Kuvuga ko bitazongera ukundi ni ukubanza ugahana abayikoze nk’uko byemezwa n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!