00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwishora mu byaha nshinjabyaha rwagabanyutseho 11% mu mwaka

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 September 2026 saa 04:41
Yasuwe :

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwagaragaje mu mwaka w’ubucamanza urangiye wa 2025/26 urubyiruko rwishora mu byaha nshinjabyaha rwaragabanyutse ku ijanisha rya 11% ugereranyije n’umwaka wabanje, ndetse bwizeza ko uyu mubare uzakomeza kugabanyuka bijyanye n’ingamba igihugu cyafashe zo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 4 Nzeri 2026 ubwo i Kigali hasozwaga umwaka w’ubucamanza wa 2025/26 hatangazwa ku mugaragaro uwa 2026/27.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique yagaragaje ko muri uyu mwaka Ubushinjacyaha bwatsinze imanza nyinshi mu nkiko ugereranyije n’uwabanje kuko mu manza 39.988 zaburanishijwe kandi zigasomwa n’inkiko, Ubushinjacyaha bwatsinzemo imanza 37.339 bingana na 93,4%.

Ni mu gihe mu mwaka wabanje Ubushinjacyaha bwari bwazitsinze ku kigero cya 93,2%.

Muri rusange uyu mwaka urangiye bwakiriye amadosiye 71.276, muri yo bufatira umwanzuro 68.232 bingana na 95,7%.

Muri aya madosiye agera kuri 40.793 yohererejwe inkiko mu gihe andi 27.439 yashyinguwe ku mpamvu zirimo guca ihazabu no kumvikanisha urega n’uregwa.

Muri uyu mwaka urangiye kandi Ubugenzacyaha na bwo bwashyinguye amadosiye 56.156 ku mpamvu zirimo kuba ibimenyetso bituzuye no kuba ibikorwa byaregewe bitagize icyaha n’izindi.

Yagaragaje kandi ko mu 2025/26 mu buryo bwo gucyemura ibibazo mu bwumvikane bushingiye mu kwemera icyaha, amadosiye 13.496 yafatiwe umwanzuro.

Ubugenzacyaha kandi na bwo mu buryo bw’ubuhuza uyu mwaka bwabashije gukemura ibirego 7.883 bitarashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yagaragaje kandi ko ikigero cy’abakurikiranwa mu Bushinjacyaha Bukuru bari hagati y’imyaka 18 na 30 kigaragaza mu 2025/26 bari 40% bingana n’abantu 32.231. Ni mu gihe mu mwaka wabanje bari 51%, bigaragaza ko habayeho igabanyuka rya 11%.

Yashimiye ko hari ingamba zo gufasha urubyiruko kutishora mu byaha by’umwihariko gahunda yatangijwe yo kurandura inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati “Biragaragara ko habayeho igabanyuka kandi iki kigero cy’imyaka ni cyo cy’ingenzi cyo gukorera igihugu. Ingamba zigomba kunozwa kugira ngo urubyiruko rufashwe kuva mu byaha. Aha twashima n’igikorwa cyo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge kigaragaza igabanyuka ry’ibyaha byakorwaga n’abazinywaga.”

Ibyaha bibiri biza ku isonga mu byageze mu Bushinjacyaha Bukuru ni icyaha cy’ubujura n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kuko muri uyu mwaka urangiye cyari cyihariye 49% by’amadosiye yose yakiriwe.

Icyakora ibi byaha byaragabanyutse kuko mu mwaka wabanjirije uyu urangiye byari bigize 51% by’amadosiye yose yageze mu Bushinjacyaha Bukuru, bivuze ko byagabanyutseho amadosiye 9.005.

Mu kujyanisha imikorere n’ikoranabuhanga kandi, Umushinjacyaha Mukuru yagaragaje ko itangwa ry’icyemezo kigaragaza ko umuntu atakatiwe n’inkiko mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mwaka urangiye hatanzwe ibigera kuri 261.116.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique yagaragaje ko urubyiruko rwishora mu byaha nshinjabyaha rwagabanyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages