00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwaburanishwaga imyaka itanu ubu rushobora kumara amezi atatu- Minisitiri Ugirashebuja ku buhuza

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 5 April 2025 saa 11:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza butanga igisubizo cyihuse kuruta kujya mu nkiko, kuko ubu urubanza rwaburanishwaga imyaka itanu rushobora kumara amezi atatu.

Yabitangaje ku wa 4 Mata 2025 mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abajyanama mu by’amategeko mu bigo bya Leta, banarebera hamwe uburyo bwo kwimakaza umuco wo gukemura imanza hatisunzwe inkiko.

Minisitiri Ugirashebuja yasabye abajyanama mu by’amategeko kwimakaza umuco wo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza, aho kwihutira kujya mu nkiko, kuko bitinza imanza kandi uko bizitinza ari nako amafaranga ashorwamo ari menshi.

Yagize ati “Hari urubanza rumwe urukiko rwatugejejeho, icyo baburanaga cyari kigeze ku kiguzi kiri hafi muri miliyali zirenga esheshatu z’Amanyarwanda, [abacamanza] babasaba ko bakemura iki kibazo binyuze mu buhuza, gihita gikemuka mu mezi atatu.”

Yakomeje asobanura ati “Ariko inkiko zitubwira ko zigendeye ku bucucike uyu munsi buhari, iyo ruburanishwa mu nkiko rwari kumara imyaka itari munsi y’itanu.”

Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko hari abanyamategeko batinza urubanza kugira ngo bakomeze gukerereza abakiliya babo mu manza kugira ngo babahe amafaranga menshi. Yasabye abafite imyumvire nk’iyo kuyihindura kuko itajyanye n’igihe.

Yagize ati “Ni byo ko hari abavoka bumvaga ko uko urubanza rutinze ari ko barukuramo amafaranga menshi, ariko ikigaragara ni uko umwavoka mwiza ukemurira ikibazo umukiliya we mu buryo bwihuse, akenshi iyo yongeye kugira ikibazo ni we yitabaza cyangwa akamurangira abandi.”

Umunyamategeko wa Leta akaba na Noteri mu karere ka Rulindo, Rwigamba Blaise, yavuze ko gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza byoroshya byinshi birimo kudafata igihe kinini ndetse no kudashora amafaranga menshi, kuko hari abajya mu manza bagashiduka nta n’urwara rwo rwishima bafite.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, ishami rishinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka, Uwase Francine yagize ati “Iyo ugannye uburyo bw’ubuhuza bigufasha kubona umuti utiriwe ujya mu nkiko, cyangwa ushaka umunyamategeko. Urumva birafasha kuko bikurinda gusiragira ahantu henshi, bikagutwara umwanya muto.”

Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki yo Gukemura amakimbirane mu buryo bw’ubwumvikane (Alternative Dispute Resolution - ADR) ku wa 8 Nzeri 2022.

Minisitiri Ugirashebuja yasobanuye ko kuva iyi gahunda yatangira, imanza zikabakaba 5000 zarangiriye mu buhuza kandi bidatwaye igihe kirambiranye nk’icyo inkiko zitwara.

Abajyanama mu by'amategeko mu bigo bya Leta bahuriye mu nama nyuguranabitekerezo igamije kubakangurira kwimakaza umuco gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza
Minisitiri Ugirashebuja yitabiriye iyi nama, ageza ijambo ku banyamategeko b'ibigo bya Leta
Iyi nama yabaye mu gihe Leta ikomeje gushyira imbaraga muri politiki y'ubuhuza
Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko kubera ubuhuza, urubanza rwamara imyaka itanu mu nkiko rushobora kutarenza amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .