Manzi Sezisoni Davis uregwa ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, we yasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo guhabwa umwanya akumvikana n’abaregera indishyi kugira ngo abashe kubishyura.
Ibi byaha bishingiye ku kuriganya abantu barenga 500 amafaranga arenga miliyari 12 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX’, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Umwunganira mu mategeko yavuze ko bahabwa umwanya bakabanza bagakemura ikibazo cy’abaregera indishyi binyuze mu bwumvikane bakishyurwa ayo baberewemo, mbere yo kuburana urubanza mu mizi.
Yagize ati “Duhawe umwanya tukareba abo turimo umwenda mu bwumvikane, twaganiriye tukamenya ayo buri wese yatanze n’ayo yasubijwe, kugira tumenye ayo tuzamuha tukabishyura byatubera byiza, kuko turemera ko tuyabarimo.”
Yakomeje asaba Urukiko ko babanza gukemura ikibazo cyo kwishyura izi ndishyi, kuko byagaragaza ko hari aho biri kwerekeza kandi heza.
Abaregera indishyi na bo bavuze ko icyo bifuza ari ubwumvikane, bagasaba ko ibyiza ari ukwishyurwa amafaranga yabo.
Umwunganzi w’abaregera indishyi, Me Nuwagaba James, yavuze ko guhabwa umwanya no kumvikana nta kibazo kirimo.
Yagize ati “Ubusabe bwo kumvikana ni bo bizabaturukaho, bakagaragaza ko basaba ubwumvikane babukwiye, ariko akatugaragariza uburyo yakwishyura, icyo tudashaka ni uko yabikoresha nko gukomeza kubeshyabeshya atanga amasezerano ahoraho.”
Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko yahabwa uyu mwanya ariko akazishyura izo ndishyi aho kuwukoresha nk’amayeri yo gutinza urubanza.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kwigiza inyuma urubanza byaba byiza kuko hari n’abandi bagitanga ibirego ndetse n’ababitanze bitinze.
Bwemeje ko byaba byiza buhawe umwanya bukegeranya ibirego byose, ndetse urukiko ruhitamo kurusubika, rwimurirwa ku wa 14 Mata 2025.
Manzi aregwa ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja no gucuruza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’iyezandonke.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!