Dosiye ya Dr. Semwaga uzwi cyane mu kuvura indwara z’abagore ishingiye ku kigo cyigenga cyashinzwe na Nsabimana, cyahuzaga ababuze urubyaro bifuza gutwitirwa n’abemera kubatwitira.
Nsabimana yari afite inyubako yacumbikiragamo abemeye gutwitira abandi, nyuma yo guterwa insoro, bakahaguma kugeza babyaye.
Iyi nyubako yacumbikiwemo abakobwa barindwi bari bemeye gutwitira Abanyarwanda barimo uba muri Amerika, Tanzania na Uganda. Nsabimana avugwaho kwizeza buri mukobwa miliyoni 5 Frw, ariko ko bazahabwa miliyoni 1 Frw ya ‘avance’.
Muri miliyoni 1 Frw, nk’uko dosiye yo muri Gicurasi 2026 ibivuga, Nsabimana yabwiye aba bakobwa ko hazavamo 500.000 Frw ya komisiyo, na yo akazavamo 100.000 Frw yo guha umugore we, Mukahigiro, kugira ngo ajye ayifashisha mu kubitaho aho bacumbikiwe.
Iyi dosiye ivuga ko muri aba bakobwa, hari abamaze amezi umunani muri iyi nyubako, kandi ko batafashwe neza nk’uko bari barabiseranyijwe kuko bicishijwe inzara, bahabwa amafaranga make, nyamara abasabye gutwitirwa bo barishyuye.
Nsabimana yaje kuregwa ko ibikorwa bye byari bigamije gucuruza abantu no gufatirana abantu mu ntege nke zirimo ubukene, aho kuba ubugiraneza bugamije gufasha ababuze urubyaro.
Dosiye yabo ivuga ko byageze aho aba bakobwa bibutsa Nsabimana ko hari ibyo atabakorera kandi yari yarabibasezeranyije, abasubiza abatera ubwoba ko ashobora kubica ‘atabakozeho’ mu gihe bakomeza kuvuga. Aha ni ho hakomotse icyaha ashinjwa cyo gukoresha ibikangisho.
Mukahigiro ashinjwa gukangisha aba bakobwa ko bashobora gupfa ubwo bamubwiraga ko atari kubitaho nk’uko babyijejwe, bakavuga ko yigeze kubabwira ko gupfa kwabo ntacyo bimutwaye kuko n’itungo rye ryapfuye ubuzima bugakomeza.
Dosiye ivuga ko aba bakobwa batererwaga inshinge mu rugo rwa Nsabimana, bagahabwa n’indi miti. We yasobanuye ko hari ivuriro ryamwohererezaga umuganga w’inzobere, “akabaha imiti”.
Abo mu nzego z’ibanze ngo babajijwe niba bari bazi ko mu rugo rwa Nsabimana hacumbikiwe abantu batwitira abandi kandi ko bari bafashwe nabi, basubiza ko ntabyo bazi. Aho ni ho hajemo icyaha cyo gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko.
Dosiye yabo ivuga ko aba bakobwa babonye inzara ibamereye nabi, batanga ikirego mu buyobozi, babumenyesha uko babayeho. Tariki 29 Mata 2026, abo mu nzego za Leta barahageze, basanga batanu muri bo baratwite, babiri bategereje gushyirwamo insoro.
Nsabimana na Dr. Semwaga bemera ko bari baziranye kuko uyu muganga yigeze gufasha umuvandimwe wa Nsabimana kubyara, bikaba byari byoroshye ko bakorana muri gahunda y’aba bakobwa barindwi.
Ubushinjacyaha bwashinje Dr. Semwaga kwemera gutera insoro mu nda z’aba bakobwa nyamara abashakaga gutwitirwa badahari, ibyo bikaba binyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.
Nsabimana we yasobanuye ko mu masezerano agenga guterwa urusoro, yahagarariye abashakaga gutwitirwa, kandi ko banabimuhereye uburenganzira, kuko bitari gushoboka ko bava mu mahanga ngo bakurikirane ibyo bikorwa kugeza birangiye.
Nubwo bivugwa ko yagiye yakira amafaranga mu bihe bitandukanye nk’ikiguzi, nk’aho yakiriye miliyoni 3 Frw za ‘avance’ yahawe muri Gashyantare 2026, we yavuze ko inyungu zonyine yabonaga ari uko buri mukobwa abarirwa ibihumbi 50 Frw by’ubukode buri kwezi kandi bari bacumbikiwe mu nyubako ye.
Dr. Semwaga yavuze ko yemeye gutera insoro aba bakobwa binyuze kuri Nsabimana kubera ko abashakaga ababatwitira baba mu mahanga.
Uyu muganga yagaragajwe nk’umufatanyabikorwa wa Nsabimana muri ibi bikorwa byiswe ubucuruzi, bushingiye ku mpamvu zirimo amafaranga arimo miliyoni 3 Frw uyu muganga yagiye yoherereza Nsabimana yiswe ayo kwifashishwa mu kwita kuri aba bakobwa.
Ngo iyo Dr. Semwaga aba adafite inyungu mu bikorwa bya Nsabimana, ntiyari kujya amwoherereza amafaranga yo gufasha aba bakobwa batwite, ahubwo ngo yari kubaha ubuvuzi nk’umuganga umaze imyaka irenga 15 avura indwara z’abagore.
Andi makuru ari muri iyi dosiye avuga ko abakobwa bacumbikiwe mu rugo rwa Nsabimana bamenyesheje uyu muganga ibibazo bafite birimo kwimwa amafaranga bemerewe, ariko ntiyagira icyo abafasha.
Uyu muganga we ngo yavuze ko impamvu ‘yagurije’ Nsabimana aya mafaranga ari uko yari yamubwiye ko abashaka gutwitirwa batari bakamwoherereje amafaranga, bityo ko iyo atabikora, abatwite n’abana bari mu nda bari kugira ibibazo kubera kubura ibyo kurya.
Dr. Semwaga kandi yakunze kuvuga ko Nsabimana amaze kohererezwa aya mafaranga, yayamwishyuye.
Uyu muganga yashinjwe guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, hashingiwe ku kuba yarahaye abana bari mu nda ‘codes’ zijyanye n’abasabye gutwitirwa kandi batarigeze bahura n’abagomba kubatwitira, ibyo ‘akabyitirira’ ibitaro yakoreraga.
Ku rundi ruhande, we yasobanuye ko yatanze izi ‘codes’ kugira ngo atazitiranya abana mu gihe bazaba bavutse, kandi ngo ibyo abakora mu rwego rw’ubuvuzi barabyemerewe.
Tariki ya 26 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Dr. Semwaga, Nsabimana na Mukahigiro bakomeza gufungwa by’agateganyo nubwo bari barwijeje ko badateze gutoroka ubutabera.
Dr. Semwaga n’abo bareganwa barajuriye ariko tariki ya 19 Kamena Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwabo, rugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha bakurikiranyweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!