00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa DC Clement rwasubitswe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 April 2026 saa 10:31
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwasubitse iburanisha mu rubanza rwa Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, wagombaga kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umucambanza yafashe iki cyemezo ku wa 20 Mata 2026, nyuma y’uko umunyamategeko wa DC Clement yagaragaje ko atiteguye kuburana kubera ko batabonye umwanya uhagije wo gusoma ibikubiye muri dosiye.

Iburanisha ryimuriwe ku wa 27 Mata 2026, saa Tatu zuzuye za mugitondo.

Niyigaba wari witabye urukiko ku nshuro ya mbere muri uru rubanza yahageze mu masaha ya saa Tatu za mugitondo.

Uyu mugabo wari wambaye ishati y’umukara ya ‘Made in Rwanda’, ipantaro y’umukara n’inkweto zifunguye, yinjijwe muri uru rukiko ari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) itwara abakurikiranyweho ibyaba.

Niyigaba wagaragaraga nk’utuje kandi akomeye, yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ari kumwe n’abandi bagombaga kuburaniramo ndetse baba ari we baheraho ariko urubanza ruhita rusubikwa.

Nyuma yo guhabwa umwanya, umwunganizi wa Niyigaba yavuze ko batiteguye kuburana bitewe n’uko atabonye umwanya uhagije wo kureba ibikubiye muri dosiye y’umukiliya we no kuyiganiraho.

Yagaragaje ko iyo dosiye yayibonye ku itariki 17 Mata 2026 kandi urubanza ruri ku itariki 20, nyuma y’iminsi itatu gusa na yo yari impera z’icyumweru.

Gutinda kubona iyo dosiye kandi ngo byaturutse ku kuba uwo mwunganizi ari mushya muri uru rubanza rwa Niyigaba kuko uwo batangiranye kuva agitabwa muri yombi yamuhinduye.

Nyuma yo kumva ibyo bisobanuro, umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha ry’uyu munsi ryimurirwa ku wa 27 Mata 2026 saa Tatu za mu gitondo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026 nyuma yo gushyira amashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X agaragaza inyubako z’ishuri yari afatanyije n’abandi mu Murenge wa Jabana muri Gasabo ziri gusenywa mu buryo yagaragaje ko ari akarengane.

Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali unyomoje ubwo butumwa uwo munyamakuru yari yatanagaje, ni bwo yahise atabwa muri yombi atangira gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye.

Birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

Urubanza DC Clement yagombaga kuburanamo ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rwasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages