Iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa 18 Kanama 2026, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukorera i Rusororo, ariko ryasubitswe mu masaha ya nyuma ya saa sita nyuma y’uko uwunganira mu mategeko urega yategerejwe akabura.
Ikirego cy’indishyi gishamikiye ku rubanza Nyiratuza Monique yarezemo Bishop Harerimana ndetse aza kurutsinda kuko uregwa yahamwe n’icyaha cy’uburiganya no kurigisa ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.
Ni ikirego gishingiye ku kuba Nyiratuza usanzwe akorera mu mahanga yaroherereje amafaranga Bishop Harerimana ngo amugurire ibibanza bitatu birimo bibiri biri i Rubavu n’ikindi kimwe kiri i Gasogi muri Kigali ahagombaga kubakwa urusengero rwa Zeraphat Holy Church.
Gusa Nyiratuza yaje gushiduka uwo mutungo waranditswe ku Itorero rya Zeraphat Holy Church ndetse ntiyongera kugira uburenganzira kuri wo.
Nyiratuza kandi yasigiye Bishop Harerimana imodoka yo mu bwoko bwa Fortuna, ariko ngo yaje kuyigurisha atabizi, aguramo indi modoka yo mu bwoko bwa Vigo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku itariki 23 Mata 2026 kuri ibyo byaha rwahanishije Bishop Harerimana igifungo cy’imyaka ine gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Urukiko kandi rwategetse ko ikirego cy’indishyi cya Nyiratuza Monique gifite ishingiro kuri bimwe, rutegeka Harerimana kwishyura indishyi ya miliyoni 2,5 Frw no gusubiza agaciro k’imodoka ye ya Fortuna yagurishijwe, kangana na miliyoni 24 Frw.
Uruhande rwa Nyiratuza rwisunze ikirego cy’indishyi rwifuzaga ko Bishop Harelimana, nyuma yo guhamwa n’icyaha, yishyura indishyi z’arenga miliyoni 400 Frw.
Ibi byaje gutuma bajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, basaba ko indishyi za miliyoni 2 Frw Bishop Harelimana yategetswe gutanga zongerwa bagaragaza ko zidahagije.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, Me Shema Gakuba wunganira Nyiratuza yongeye kubura ku nshuro ya kabiri, bituma iburanisha ryongera gusubikwa.
Nyiratuza yagaragaje ko byaba byiza iburanisha rikozwe yunganiwe n’umwavoka we, rero kuko atari yabonetse, asaba ko urubanza rwasubikwa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ari uburenganzira bwe kuburana yunganiwe, Urukiko na rwo rwanzura ko urubanza rwimuriwe ku itariki ya 3 Nzeri 2026 saa munani z’amanywa, icyakora rugaragaza ko nta yindi mbogamizi ishingiye ku kubaura kwa Me Shema izongera gutuma rusubikwa.
Bishop Harerimana n’umugore we batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku itariki 9 Ukwakira 2024 bakurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya no gukangisha gusebanya ariko nyuma ku itariki 31 Ukwakira 2024 baza kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro batanze ingwate y’inzu ya muliyoni 60 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!