Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 3 Nzeri 2026 nyuma y’uko ababuranyi n’abandi bitabiriye urubanza bari bageze aho iburanisha rigomba kubera, ariko havuka inzitizi ku munota wa nyuma.
Uru rubanza rw’indishyi ni ubwa gatatu rusubitswe nyuma y’uko no ku itariki 18 Kanama 2026 uyu mwaka rwasubitswe bitewe n’uko Me Shema Gakuba wunganira uregera indishyi yabuze ku nshuro ya kabiri, bituma iburanisha risubikwa.
Ikirego cy’indishyi gishamikiye ku rubanza Nyiratuza Monique uba mu mahanga yarezemo Bishop Harerimana ndetse aza kurutsinda uregwa ahamwa n’icyaha cy’uburiganya no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.
Bishingiye ku kuba Nyiratuza yaroherereje amafaranga Bishop Harerimana ngo amugurire ibibanza bitatu birimo bibiri biri i Rubavu n’ikindi kimwe kiri i Gasogi muri Kigali, ahagombaga kubakwa urusengero rwa Zeraphat Holy Church.
Gusa Nyiratuza yaje gutungurwa n’uko uwo mutungo wanditswe ku Itorero rya Zeraphat Holy Church ndetse ntiyongera kuwugiraho uburenganzira.
Uyu muvugabutumwa yahanishijwe igifungo cy’imyaka ine gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Yahanishijwe kandi kwishyura indishyi za miliyoni 2,5 Frw n’imodoka ya miliyoni 24 Frw, ariko uruhande rwa Nyiratuza ntirwanyurwa, bajurira basaba ko Bishop Harerimana yatanga indishyi za miliyoni 400 Frw.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, urukiko rukimara guhamagara ababuranyi ku mpande zombi ngo bajye imbere batangire kuburana, Ubushinjacyaha bwahise bugaragaza ko budafite dosiye igiye kuburanwaho ihuye n’iyo umucamanza yari afite.
Impamvu ni uko uwari uhagarariye Ubushinjacyaha mu iburanisha ryasubitswe ku itariki 18 Kanama 2026, atari we wari uhari uyu munsi kandi dosiye yari afite irimo amakuru yose ntiyari yayihaye uwo wari waje.
Umucamanza yabahaye umwanya muto wo gushaka iyo dosiye aho kugira ngo urubanza rwongere gusubikwa, ndetse uwari uyifite yemera ko agiye kuyitanga urubanza rugakomeza.
Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha ariko yahise agaragaza ko batiteguye kuburana kuri dosiye batateguye ndetse ko byaba binyuranyije n’amategeko.
Umucamanza yahise abaza ababuranyi niba kongera kurusubika nta kibazo babifiteho, bagaragaza ko ntacyo, ahita ategeka ko rwimuriwe ku wa Mbere ku tariki ya 7 Nzeri 2026, saa tatu za mu gitondo kuri uru rukiko n’ubundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!