Uyu mwarimu witwa Ntivuguruzwa Thomas w’imyaka 50 yigishaga ku Ishuri ry’imyuga rya Nyanza riri mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga byahereye tariki ya 30 Werurwe 2024 mu masaha y’umugoroba ubwo Ntivuguruzwa yahuraga n’abana b’abakobwa babiri umwe ufite imyaka 15 undi 17 bari gucururiza amasambusa akozwe mu birayi mu gasantere ka Butansinda.
Buvuga ko icyo giye yabajyanye aho yari acumbitse mu macumbi y’ishuri, ababwira ko agiye kubagurira amasambusa bari bacuruje bagezeyo binjira mu nzu arafunga atangira kurya amasambusa yabo.
Buvuga ko abana bamwishyuje 1.200Frw ngo batahe ntiyayabaha ahubwo ababwira ko barara, abajyana mu cyumba bararyama aranabasambanya bukeye abasiga mu nzu abakingiranye.
Bugaragaza ko byamenyekanye abana bavugije induru bakingurirwa n’umukozi ukora isuku mu nzu z’abarimu anahita amenyesha ubuyobozi ibyabaye Ntivuguruzwa atangira gukurikiranwa.
Mu rubanza ubushinjacyaha bwasabiraga Ntivuguruzwa Thomas gufungwa imyaka 25, ariko we akaburana ahakana icyaha aregwa akavuga ko yasize umuzamu ukora amasuku ajya ku nshuti ye avuyeyo asanga abana bicaranye n’umukozi mu ruganiriro.
Uyu mwarimu aburana avuga ko nyuma imvura yaguye yanga kubohereza ngo arabareka bararyama abyutse mu gitondo aha urufunguzo umukozi amubwira ko abana nibashaka gutaha abafungurira bagataha, agarutse asanga iwe hari inzego z’umutekano.
Ntivuguruzwa avuga ko atigeze abaza abana ibyo bari bagiye gukora aho aba kuko bwari bwije nta nimero z’ubuyobozi yari afite ngo abumenyeshe, agasaba ko yagirwa umwere.
Urukiko rwasesenguye urubanza rusanga hari raporo y’ibimenyetso bya gihanga yerekana ko basanze ibisa n’amasohoro mu ikariso y’umwe mu bana ndetse no mu gitsina cy’umwana imbere babanyemo amasohoro kandi habotsemo uturemangingo ndangasano, tw’igitsina gore n’igitsina gabo, biyo raporo ishingirwaho kuko nta wundi mugabo wari kumwe n’umwana uretse Ntivuguruzwa.
Ikindi cyashingiweho ni uko na Ntirivuguruzwa yemera ko yari kumwe n’aba bana ndetse mu bugenzacyaha yemeye ko ari we wenyine wararanye na bo mu nzu, bityo urukiko rushimangira ko yakoze icyaha kandi akwiye kugihanirwa .
Icyakora hashingiwe ko ari ubwa mbere uyu mugabo yari akurikiranwe n’inkiko byabaye impamvu nyoroshyacyaha, urukiko rwemeje ko ahanishwa igihano cy’imyaka 10.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Ntivuguruzwa yajuririye iki cyemezo yafatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye bikaba biteganyijwe ko azaburanira mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza gusa ntarahabwa itariki yo kuburaniraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!