Ni urubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ariko rushyirwa mu muhezo ku busabe bw’uregwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha mu rubanza rwa Semuhungu Eric rishyirwa mu muhezo bitewe n’uko ibivugirwamo bishobora kuba birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura.
Nubwo urubanza rwabereye mu muhezo, IGIHE yamenye ko Ubushinjacyaha bwasabiye Semuhungu gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha kandi mu gihe yarekurwa ashobora kubangamira iperereza rigikomeje n’izindi mpamvu.
Biteganyijwe ko isomwa ry’icyemezo ku rubanza rwe, kizatangazwa ku wa 4 Gicurasi 2025 Saa Cyenda z’Umugoroba.
Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku itariki 9 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.
Umusore wa mbere wareze Eric Semuhungu afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe undi afite 20.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha.
Ibyo bikorwa ni gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.
Uhamijwe n’Urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.
Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze 20 ariko itarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!