00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutangabuhamya yashinje Rwamucyo gutegeka ko inkomere z’Abatutsi zihuhurwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 June 2026 saa 09:50
Yasuwe :

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Eugène Rwamucyo wajuririye igihano yahanishijwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yongeye kumushinja gutanga itegeko ryo kwica Abatutsi basangwaga mu mirambo bakomeretse ariko batarapfa.

Yabigarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko, yerekana ko yari aziranye na Dr. Eugène Rwamucyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bahuriraga mu nama z’ishyaka CDR mu bihe bitandukanye.

Uyu mutangabuhamya kuri ubu ni umushoferi. Ubwo yabazwaga n’abacamanza ndetse n’abanyamategeko b’uregwa n’abaregera indishyi, yongeye gushimangira uruhare rwa Dr. Eugène Rwamucyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yabazwaga ku buhamya yigeze gutanga agaragaza ko ubwo bari mu gikorwa cyo gukusanya imibiri y’abishwe ngo ijye kujugunywa, Dr. Rwamucyo yababwiye ko Umututsi basanga akiri muzima bagombaga kumwica, yongeye abishimangirira mu Rukiko.

Ati “Ayo yari amagambo ya Rwamucyo.”

Yasobanuye ko Dr. Rwamucyo yakunze kuvuga ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kandi cyatewe na FPR Inkotanyi y’Abatutsi, agasaba Abahutu kugira icyo bakora.

Yababwiraga kandi ko Umututsi ari umugome, ko nibadakora (batica) ngo bo ubwabo bazicwa.

Yagiye avuga inama zitandukanye yagiye ahuriramo na Dr. Eugène Rwamucyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije.

Uwo mutangabuhamya yanavuze ku nama yabaye, yemerejwemo gushyiraho bariyeri zafatirwagaho Abatutsi bashaka gucika cyangwa guhunga hirya no hino muri Butare.

Nubwo Dr. Rwamucyo yigeze kubwira Urukiko ko izo bariyeri zitari zigamije kwicirwaho Abatutsi ahubwo ari izifashishwaga mu gihe cyo gucunga umutekano, uyu mutangabuhamya yasobanuye ko intego bari bafite yari imwe yo kudatuma hari Umututsi ubanyuraho ari nayo mpamvu bakoreshaga indangamuntu, abandi bakareba ku isura.

Yanavuze ko Rwamucyo kimwe na Alphonse Karemera n’uwitwa Siméon Remera bashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi no kubumvisha ko FPR Inkotanyi niramuka ifashe igihugu izica Abahutu bose.

Yakomeje agaragaza ko ubwo yari ku cyobo cyo kuri site ya Taba, yahabonye Dr. Rwamucyo aherekejwe n’abasirikarere n’imfungwa zari ziri kurunda imibiri y’Abatutsi mu cyobo.

Muri iyo mibiri ngo harimo n’inkomere zari zikiri nzima ariko nazo zajugunywaga mu cyobo.

Umutangabuhamya yasobanuye ko yabajije Dr. Rwamucyo ku kuba abona hari abantu batarashiramo umwuka, aza kumusubiza ko itegeko bahawe ari ukubica bose ngo kuko nta bitaro byari bihari byo kubitaho.

Yanavuze ko hari imibiri Dr. Rwamucyo yabategetse ko bakura mu mihanda aho yari yatangiye kwangirika, bakayijugunya mu ishyamba ryo ku Ngoro Ndangamateka.

Abajijwe ku bikoresho byifashishwaga muri icyo gikorwa, umutangabuhamya yibukije ko hari imashini ya Caterpillar yifashishwaga kandi ko inama ya perefegitire yari yarashize Eugène Rwamucyo icyo gikorwa mu biganza.

Yanavuze ko Dr. Eugène Rwamucyo yari afite intwaro yari yahawe n’abasirikare bo Ishuri rya Gisirikare rya ESO (Ecole des Sous-Officiers) ryari riherereye i Butare.

Ubwo yabazwaga ibibazo na Aude Duret, umutangabuhamya yasobanuye ko mu bikorwa byo kujugunya imirambo rimwe na rimwe Dr. Rwamucyo yabyitabiraga yambaye imyenda isanzwe.

Yavuze ko hari indi mibiri yatwaye n’abafunzwe mu modoka ya gereza kandi bitaramenyekana irengero ryayo, asaba Rwamucyo ko yatanga amakuru kuko abarokotse birirwa basaba ko uwaba azi aho ababo bashyizwe yatanga amakuru bagashyingurwa mu cyubahiro.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko atigeze abona Dr. Rwamucyo yica ariko ko yategekaga, akanashishikariza abandi kubikora.

Tariki ya 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Rwamucyo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Umutangabuhamya yashinje Rwamucyo gutegeka ko inkomere z’Abatutsi zihuhurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages