Mu mpera za 2024, uru rukiko rwahamije Rwamucyo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Ni ibyaha ashinjwa gukora ubwo yari Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP).
Urubanza rw’ubujurire rwa Rwamucyo rwatangiye tariki ya 9 Kamena 2026. Ku munsi wa 16 warwo, urukiko rwumvise abatangabuhamya batatu babimburiwe na Me Eric Gillet usanzwe yunganira abakorewe ibyaha mu manza ziburanishwa abakekwaho uruhare muri Jenoside zibera mu Bubiligi.
Gillet w’imyaka 71 y’amavuko afitanye amateka akomeye n’u Rwanda. Yunganiye Abatutsi benshi bafunzwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi ubwo ingabo za RPA zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, kandi harimo abatsinze urubanza, bararekurwa.
Mu 1991, ubwo Abatutsi bicirwaga mu bice bitandukanye birimo Bigogwe, umuryango FIDH uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wamusabye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi, aritangira muri Kanama uwo mwaka. Raporo yatangaje nyuma y’ukwezi yakanguye indi miryango, yinjira muri iyi dosiye.
Icyo gihe, imiryango mpuzamahanga myinshi itegamiye kuri leta yashyizeho komisiyo kugira ngo ikore iperereza ku bwicanyi bwakozwe kuva mu Ukwakira 1990, iyoborwa na Me Gillet afatanyije n’iimpirimbanyi y’Umunyamerikakazi, Alison Des Forges witabye Imana mu 2009.
Muri Mutarama 1993, iyi komisiyo yamaze ibyumweru bitatu ikora iperereza mu Bugesera, muri Werurwe uwo mwaka igaragaza ko muri Werurwe 1992, Abatutsi bagera kuri 300 bahiciwe n’Interahamwe zirimo izahagejejwe na bisi zatanzwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta.
Perezida w’iburanisha yateguje ababuranyi ko Me Gillet asoma aranguruye ijambo Rwamucyo yavugiye mu nama yahurije i Butare abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abahanga n’abasirikare tariki ya 14 Gicurasi 1994, kugira ngo agire icyo arivugaho.
Amateka agaragaza ko iyi nama yari igamije gukangurira abo mu nzego zitandukanye kwifatanye mu gushyira mu bikorwa Jenoside, aho abayitabiriye basabwe gusobanurira abaturage ko bagomba kwica Abatutsi, kuko ngo ni “umwanzi” bahuriyeho.
Rwamucyo n’abanyamategeko be bari basabye urukiko ko rwahamagaza umunyamakuru wigishije amasomo ajyanye na Afurika muri Kaminuza ya Duke muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Stephen Smith, kugira ngo atange ubuhamya busubiza ubwa Me Gillet.
Umuryango CPCR uhagarariye abakorewe ibyaha bitabiriye uru rubanza wagaragaje ko Smith ari umwanditsi uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, wifuzwaga na Rwamucyo muri uru rubanza kubera ko bahuje imyumvire.
Andi makuru yateye ubwoba Rwamucyo n’abanyamategeko be ni uko Perezida w’Iburanisha yabamenyesheje ko Smith atavuga ku buhamya bwa Me Gillet kubera ko uyu Munyamerika yanze gutanga ubuhamya muri uru rubanza.
Abunganira Rwamucyo bagaragaje ko iyo Smith aboneka, yari kuvuga ibinyuranye n’ibya Me Gillet. Basabye urukiko ko niba uyu Munyamerika yanze kwitaba, Hervé Deguine watanze ubuhamya mu cyumweru gishize yakongera guhamagazwa, akavuga ku ijambo ryavugiwe i Butare.
Me Michel Laval wunganira CPCR yagaragaje ko bitangaje kuba abanyamategeko ba Rwamucyo bazamuye impaka kuri Me Gillet kandi bataramutega amatwi ngo bumve ubuhamya atanga. Yagaragaje ko bakabaye babanza kumwumva, bakabona gusaba uvuga ibitandukanye n’ibye.
Umucamanza yanzuye ko urukiko rutangira kumva ubuhamya bwa Me Gillet, abwira abanyamategeko ba Rwamucyo ko nibumva ibyo yavuze bitabanogeye, bemerewe gusaba ko hahamagazwa undi uvuga ku ijambo umukiliya wabo yavugiye i Butare mu myaka 32 ishize.
Me Gillet yasobanuye ko inama yo ku wa 14 Gicurasi 1994 yagaragaje ishusho y’ubufatanye bwari hagati ya Leta y’Abatabazi (y’inzibacyuho) yari iyobowe na Théodore Sindikubwabo n’ihuriro ry’abahanga b’i Butare ryarimo Rwamucyo.
Mu busesenguzi bwe, uyu mutangabuhamya yasobanuye ko ijambo rya Rwamucyo ryagaragazaga neza ko uwo yitaga umwanzi, kuko yavuze ko FPR Inkotanyi iri ahantu hose, ko buri kagari karimo abarwanyi bayo batanu, kandi ko bagomba kwicwa, avuga mu marenga Abatutsi.
Me Gillet yavuze ko ijambo Rwamucyo yavugiye muri iyi nama ryari igusubizo kuri Leta y’Abatabazi yasabaga abahanga b’i Butare gutanga umusanzu wabo muri Jenoside kandi ko yari mabi cyane.
Uyu mutangabuhamya yemeje kandi ko igitabo “Leave None to Tell the Story” cya Alison Des Forges kigaragaza ko Rwamucyo yari umuyoboke w’ishyaka CDR kandi ko amaperereza menshi yamusobanuye nk’umuhezanguni.
Me Gillet yavuze ko ishyaka CDR ryashyizweho n’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana kugira ngo rijye ritangirwamo ibitekerezo by’ubuhezanguni bitagombaga gutangirwa muri MRND, kandi ko bitari gushoboka ko umuntu utari umuhezanguni aribamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!