00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushoramari Billy Cheung yasabye Urukiko gufungurwa by’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 June 2026 saa 02:00
Yasuwe :

Umushoramari w’Umushinwa, washinze Century Park Hotel and Residences, Billy Cheung, umaze imyaka ibiri afungiwe i Mageragere yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumufungura by’agateganyo mu gihe urubanza mu mizi rutaraburanishwa kubera ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso na diabète afite.

Billy Cheung yanagaragarije Urukiko ko kuva yafungwa, ibikorwa bye by’ishoramari biri kugwa mu gihombo by’umwihariko Century Park Hotel and Residences, bityo ko afunguwe byamworohera kongera kuzahura ibikorwa byayo.

Yasobanuye ko nko mu ntangiriro za Kamena 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwafunze by’agateganyo hoteli enye nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri harimo na Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali kandi ngo byatewe no kuba abayifite kuri ubu batabasha kuyitaho uko bikwiye.

Yagaragaje ko gufungwa biri gutuma ibikorwa bye by’ishoramari byangirika kandi bifitiye inyungu umubare munini w’abahabonye akazi n’igihugu muri rusange, bityo ko afunguwe by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze byamufasha.

Yanerekanye kandi ko afite ikibazo cya Se uri muri koma kandi ari we mwana wenyine asigaranye, bityo akaba atabasha no kumwitaho kuko badashobora kumuhamagara ngo bamubone kuko afunzwe.

Ikindi kibazo yagaragaje ni uko afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso na diabète yari afite mbere yo gufungwa kandi bigorana muri gereza kwitabwaho bijyanye n’uburwayi afite, agasanga gufungurwa byanamufasha kwita ku buzima bwe.

Nubwo avuga atyo ariko ingingo ya 40 y’itegeko rigenga Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, iteganya ko umuntu ufunzwe afite uburenganzira ku buvuzi.

Iyo ngingo yerekana ko buri gororero rigira uburyo bwo kuvura n’abakozi bashinzwe kuvura abantu bafunzwe.

Umuntu ufunzwe asuzumwa niba nta ndwara yanduza afite akimara kugezwa mu igororero.

Iyo isuzuma rigaragaje ko ayifite, hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko abigenga.

Iyo umuntu ufunzwe adashoboye kuvurirwa mu ivuriro ry’igororero yoherezwa mu kindi kigo cy’ubuvuzi cya Leta akishyurirwa n’igororero.

Iyo bibaye ngombwa ashobora kwivuriza mu kigo cy’ubuvuzi cyigenga yiyishyurira.

Me Murangwa Faustin uri mu banyamategeko bamwunganira yasobanuye ko uwo yunganira afunzwe nyuma y’icyemezo cy’Urukiko cyategetse ko afungwa kubera iperereza ryari rigikomeje gukorwa kandi kuri ubu ryamaze gukorwa ndetse yamaze no kuregerwa Urukiko mu mizi.

Yasobanuye ko mu gihe yaramuka afunguwe by’agateganyo agategekwa ibyo agomba kubahirizwa ntacyo byakwangiza ku migendekere ya dosiye ye.

Yongeye gusobanura ko Billy Cheung nubwo afite ibikorwa by’ishoramari mu bihugu bitandukanye muri EAC ariko atatoroka ubutabera kuko pasiporo ye yafatiriwe n’Ubushinjacyaha.

Me Murangwa yavuze ko ubu ibikorwa bye byafunzwe nta kundi bishobora gufungurwa adasohotse kuko banki yari yabifatiriye kubera imyenda na yo yananiwe kubicunga.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko impamvu zatumye Billy afungwa by’agateganyo zitavuyeho, bityo ko akwiye gukomeza kuburana afunzwe.

Bwongeye kwibutsa ko kuba ari umunyamahanga, kumufungura bishobora kuzagora ubutabera kongera kumubona, busaba Urukiko gukomeza kumufunga by’agateganyo mu gihe urubanza mu mizi rutaraburanishwa.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 26 Kamena 2026, Saa Cyenda z’Umugoroba.

Billy Cheung akurikiranyweho ibyaha birimo iyezandonke aho bivugwa ko yafashe imyenda y’arenga miliyoni 51,6$ mu bacuruzi bo muri Uganda binyuze mu mishinga yari yemeye gukora ariko ntiyayirangiza.

Urukiko rwemeje ko afungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Urukiko rwanagaragaje ko inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kumuburanisha nubwo abamwunganira bavuga ko nta cyaha na kimwe cyabereye ku butaka bw’u Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo BPR Bank Rwanda Plc yari yaratanze inguzanyo mu mushinga wa Century Park ishingiye ku masezerano bari bagiranye, yashyizeho PwC Rwanda nk’ikigo kigomba kuyicunga, kwirinda igihombo cy’ababerewemo imyenda n’ibindi.

Mu rukiko, Billy Cheung asobanura ko icyo kigo cyabaye kiragijwe Century Park and Residences cyananiwe kuzuza inshingano akaba ari yo mpamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo kugira ngo yongere gushyira imbaraga mu kuzahura ibikorwa bye.

Umushoramari Billy Cheung yasabye Urukiko gufungurwa by’agateganyo
Century Park Hotel and Residences iheruka gufungwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages