Ubushinjacyaha bwareze Bagirishya Moise Emmanuel ibyaha bibiri birimo icyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake no kwica umuntu bidaturutse ku bushake.
Ibi byaha yabikoze ku wa 17 Mutarama 2023 Saa Munani n’iminota 50 z’ijoro, ubwo yagongaga moto yari itwaye Ntwali John Williams akahasiga ubuzima mu gihe uwari uyitwaye Munyagakenke we yakomeretse.
Icyaha cyo gukomeretse bidaturutse ku bushake yagikoreye umumotari wari utwaye moto kuko we yakomeretse mu gihe icyo kwica bidaturutse ku bushake yagikoreye Ntwali John Williams kuko we yahise yitiba Imana.
Urukiko rwagaragaje ko raporo ya muganga yemeje koko ko Ntwali yazize impanuka na cyane ko umubiri we ngo wari uriho ibikomere.
Bagirishya Moise Emmanuel, yaburanye yemera icyaha agaragaza ko impanuka yakozwe biturutse ku burangare bwe kandi ko yakoreshaga umuvuduko mwinshi.
Yasabye imbabazi ku byo aregwa, agaragaza ko ibyabaye byari impanuka bitaturutse ku bushake.
Uruhande rw’ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Bagirishya Moise Emmanuel ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.
Umucamanza yavuze ko biturutse ku kuba Bagirishya yaraburanye yemera icyaha cyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake akwiye kugihanirwa ariko agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Ku birebana n’icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake urukiko rwasanze nacyo yaragikoze kidaturutse ku bushake, rumuhanisha ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Bivuze ko amafaranga yose Bagirishya yaciwe angana na miliyoni 1 Frw.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kandi rwategetse ko Bagirishya ahita asubizwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yambuwe.
Yibukije ko hari iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.
Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undu bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
Ntwali John Williams wapfuye yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda gusa yatabarutse afite Shene ya YouTube yitwa Pax TV n’igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!