Uyu Munyarwanda akurikiranyweho kuba umufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside n’icyaha cy’ubwicanyi.
Ku wa 1 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bw’u Budage bwasobanuye ko Sebagoyi yahoze ari umwunganizi w’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Kayove. Yafatiwe muri Leta ya Hesse.
Ubushinjacyaha bushinja Sebagoyi gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi mu byiciro bitanu ubwo yungirizaga Burugumesitiri, kandi ko we ubwe yateye Umututsi icyuma mu gituza.
Uretse kwica no gutanga amabwiriza yo kwica, Sebagoyi yifashishije umwanya yari afite, ashishikariza abantu kwica Abatutsi muri Kayove, anakora urutonde rw’abagombaga kwicwa.
Sebagoyi azaburanishwa n’u Budage, hashingiwe ku bubasha inkiko zihabwa bwo kuburanisha ibyaha byakorewe mu bindi bihugu, kubera ko afite ubwenegihugu bwabwo.
Byitezwe ko Ubushinjacyaha bw’u Budage buzifashisha abatangabuhamya bazava mu Rwanda ndetse n’ibimenyetso bwahakusanyije mu kugaragariza urukiko uburyo yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.
Urubanza rwe ruzakurikira urwa Onesphore Rwabukombe wabaye Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba. Mu 2015, urukiko rwa Frankfurt rwamuhamije uruhare muri Jenoside, rumukatira igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!