00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Ngoboka yasabiwe gufungwa imyaka itanu kubera ‘status’ yashyize kuri WhatsApp

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 September 2026 saa 08:39
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamakuru Ngoboka Sylvain, ukurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Mu iburanisha ryo ku wa 16 Nzeri 2026, Ngoboka yemeye icyaha aregwa, anasaba urukiko kumugabanyiriza igihano rukamukatira imyaka itatu y’igifungo isubitse.

Ngoboka yatawe muri yombi ku wa 27 Werurwe 2026, afungiye mu Igororero rya Muhanga. Ubwo yitabaga urukiko, umwunganizi we mu mategeko ntiyari yitabiriye iburanisha, nyamara urubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro enye kubera ikibazo cyo kutagira umwunganizi.

Urukiko rwamubajije niba yemera ko iburanisha rikomeza adafite umwunganizi mu mategeko, arabyemera.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko icyaha Ngoboka akurikiranyweho gishingiye ku butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp, buvuga ko mu Kigo Ngororamuco cya Tongati hapfiriye abantu babiri mu cyumweru kimwe ndetse ko hakorerwa iyicarubozo.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati “Ubwo butumwa bwari bugamije guteza ubwoba muri rubanda no gutuma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi, bityo bikaba bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.”

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya icyaha, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Mu kwiregura, Ngoboka yemeye ko ari we watangaje ubwo butumwa kuri status ya WhatsApp, ariko ahakana ko yari agamije gutera ubwoba abaturage cyangwa gutuma batakariza icyizere ubuyobozi.

Yasobanuye ko yabushyize kuri status kugira ngo inshuti ze zibubone, yizeye ko mu gihe hari ufite amakuru arambuye kuri iyo ngingo yamufasha kuyasobanukirwa neza.

Ngoboka yagize ati “Ndemera icyaha ndetse ndanasaba imbabazi kuko ibyo nakoze nta bushishozi buhagije nashyizemo, bityo nkaba nasaba guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu isubitse.”

Urukiko rwatangaje ko umwanzuro warwo uzasomwa ku wa 27 Nzeri 2026.

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain yigeze gukorera ibinyamakuru birimo Umuseke abihagarariye mu Karere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages