00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 July 2025 saa 08:34
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali.

RIB yasobanuye ko uyu mukozi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke, hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.

Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uru rwego rwibukije abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko bakwiye kubihagarika.

Rwasabye abantu kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonyee mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko na bo bafatwa nk’abanyabyaha.

Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yamaze gukorwa ikaba yohererejwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite bazabihanirwa nta kabuza ndetse aburira abemera kwandikwaho imitungo kuko ari ubufatanyacyaha kandi na byo bihanirwa.

Ati “Abantu ntibagomba kwemera kwandikwaho umutungo mu buryo bwo kuwuhisha kuko bifatwa nk’abafatanyacyaha. Ntabwo nyir’ukwandikwaho umutungo yari akwiriye kubyemera kuko ibyo bimushyira mu byago byinshi byo gukurikiranwaho ubufatanyacyaha ku byaha biremereye nka biriya bya ruswa n’iyezandonke.”

Icyaha cy’iyezandonke giteganywa n’ingingo ya 54 y’itegeko Nº 028/2023 ryo ku wa 19 Gicurasi 2023 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.

Ugihamamijwe n’urukiko ahanishwa igufungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yejejwe.

Kudasobanura inkomoko y’umutungo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 9 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Gihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo uwahamijwe icyaha adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.

RIB yaburiye abemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages