00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo uyobora ishuri i Gakenke akurikiranyweho gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 7 November 2024 saa 12:25
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya GS Bitaba, ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19.

Uyu muyobozi wakoreraga mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muzo mu Kagari ka Rwa mu Mudugudu wa Bitaba, yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2024, ubwo yari agarutse mu kazi yari amaze amezi atatu ahagaritsweho by’agateganyo kubera amakosa yari yakoze.

Ubwo yari muri icyo gihano, ku wa 14 Kanama 2024, nibwo uyu musore yatanze ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Karere ka Gakenke ko yafashwe ku ngufu nyuma yo gufashwa na Isange One Stop Center ya Nemba agahabwa ubuvuzi n’ubundi bufasha.

Icyo gihe, uyu mugabo yahise atoroka atangira gushakishwa kugeza ubwo yagarukaga mu kazi yari yarahagaritsweho by’agateganyo aribwo yatangiwe amakuru ko yabonetse agahita atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Niyoyita Jean Pierre yemeje aya makuru, avuga ko uwo mukozi yatawe muri yombi ariko ko atatangaza byinshi kuko icyaha akurikiranyeho cyakorewe mu Murenge wa Kamubuga nawo wo mu Karere ka Gakenke ari naho uwo muyobozi yari asanzwe atuye.

Yagize ati "Natwe twamenye amakuru y’uko yafashwe. Yari amaze amezi atatu mu gihano yari yarahawe ku bwo kugaragaza imyitwarire mibi mu kazi, bikaba bishoboka ko n’icyo cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho yaba yaragikoze muri icyo gihe yari mu gihano."

"Gusa icyo gihano nibwo yari yakirangije ariko bihurirana n’uko hari hatanzwe ikirego cy’uko yafashe uwo muhungu ku ngufu. Ubwo yabimenyaga rero ko bamureze yahise atoroka, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe zirimo DASSO, Umurenge na RIB zimushakisha, aza gufatwa, amakuru dufite ni uko afungiwe kuri RIB Station Janja."

Gitifu Niyoyita yakomeje asaba abari mu burezi kurangwa n’imyitwarire myiza bakaba intangarugero ku bo barera.

Ati "Icyo dusaba abarezi ni ukuba intangarugero mu kazi bakora ko kurerera igihugu birinda ibyaha nk’ibyo n’ibindi. Abana nabo turabasaba ko bajya batinyika bagatanga amakuru ku byaha baba bakorewe kugira ngo bahabwe ubuvuzi ariko n’ubutabera bukorwe."

Uyu mugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Karere ka Gakenke i Janja, mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha.

Urukiko ruramutse rumuhamije icyaha, ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi ariko itarenga cumi n’itanu (15), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 54 y’itegeko No 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gihe kumusambanya byaba bitamugizeho ingaruka zikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .