Inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amajwi y’uwo bivugwa ko ari musaza we wagaragaje ko mbere y’uko mushiki we yitaba Imana yanasambanyijwe n’umuganga.
Musaza wa Ishimwe yumvikanye ahamya ko mushiki we yari arwariye mu cyumba cy’indembe, bitewe n’uko aho nta murwaza uhagera ahubwo abakozi bo kwa muganga ari bo babarwaza bakabitaho, bikavugwa ko byatumye uwakurikiranaga uyu mukobwa amuhohotera.
Mu ijwi ry’uyu musaza we ryagiye hanze, yavuze ko mushiki we wari urembye ku rwego rw’uko atabashaga kuvuga, yafashe agapapuro yandikira mukuru we amubwira ko umukozi wo kwa muganga aho kumufasha ahubwo yamusambanyije.
Uretse kumusambanya, uyu musore yavuze ko imiti ihenze baguriraga mushiki we nta n’umwe bamuhaga ahubwo bayihishaga kugira ngo bayigurishe muri ‘pharmacie.
Aha uyu musore yagize ati “Bagire kwiba imiti, nk’aho bidahagije basambanya n’umurwayi?”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko binjiye muri iki kibazo kandi kikiri mu iperereza nubwo hari aba mbere bamaze gutabwa muri yombi.
Umuforomo ukekwaho kumusambanya yatawe muri yombi nk’uko byahamijwe na Dr. Murangira, Ati “Ubundi tariki 19 Werurwe 2026, RIB yakiriye ikirego giturutse ku mwana w’imyaka 29 arega umuforomo ko hari ibikorwa amukorera bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, arafatwa arafungwa akorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buyiregera Urukiko.”
Dr. Murangira ahamya ko n’ibyavuzwe nyuma y’uko Ishimwe yitabye Imana batabirengeje ingohe, ko batangiye kubikoraho iperereza.
Ati “Tariki 16 Mata 2026 uyu mwana w’umukobwa yitabye Imana azize uburwayi [...] nyuma y’urupfu umuryango we hari ibyo umuryango we wagaragaje ko utishimiye, ubu rero hari iperereza riri gukorwa kubyo bagaragaje ko bitagenze neza aho yavurirwaga.”
Dr. Murangira yasabye ko buri wese ufite amakuru kuri ibi bikorwa akwiye kuyatanga kugira ngo ukuri kugaragare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!