00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umufaransa wagenje ibyaha bya Jenoside yahakanye gushyirwaho igitutu n’u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 July 2026 saa 07:09
Yasuwe :

Umufaransa wagenje ibyaha bya Jenoside kuri dosiye 10, David Kermoal, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa ko inshuro nyinshi yageze mu Rwanda ari mu kazi, nta gitutu ubuyobozi bw’iki gihugu bwigeze bumushyiraho.

Aya makuru avuguruza ayatanzwe n’abashyigikiye Umunyarwanda Dr. Eugène Rwamucyo uri kuburana ubujurire ku byaha bya Jenoside yahamijwe n’uru rukiko barimo Umunye-Congo Patrick Mbeko wavuze ko atizeye ubutabera bw’u Bufaransa.

Tariki ya 26 Kamena, Mbeko yabwiye uru rukiko ati “Ntabwo ndi hano kugira ngo nshinje ubutabera, kandi icyo nabonye ni uko ababuranishijwe ari abo ku ruhande rwatsinzwe intambara. Ni mu Bufaransa habera imanza ariko Leta y’u Rwanda ni yo ikora iperereza, Leta y’u Rwanda ni yo ibishinzwe.”

Kermoal yakoreye mu ishami rya Polisi y’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu (OCLCH). Yasobanuriye uru rukiko ko yakoze iperereza ku Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2014, agirira muri iki gihugu ingendo 24, aho yaganiriye n’abatangabuhamya, agera ahiciwe Abatutsi.

Buri rugendo yagiriye mu Rwanda rwamaraga igihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu, nk’uko yabisobanuye, kandi ku munsi, baganirizaga abatangabuhamya bari hagati ya bane na batandatu, bakanafata amafoto y’ahakorewe ubwicanyi.

Uyu Mufaransa uri mu kiruhuko yavuze ko mu ntangiriro bari abagenzacyaha batatu ariko ko umubare wagiye wiyongera, bagakorana n’abashinjacyaha bagenza ibyaha b’Abafaransa.

Yavuze ko ubufasha bahawe n’ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gutahura abagize uruhare muri Jenoside bihishe ubutabera (GFTU) ari ubwo kubarangira aho abatangabuhamya bari, kandi ko nta gitutu rwigeze rubashyiraho.

Kermoal yagize ati “Twari twambaye imyambaro ya gisivili ariko abagize GFTU nta gitutu bigeze badushyiraho bitwaje ko bari bambaye impuzankano.”

Yasobanuye ko mu gihe cyo kuganira n’abatangabuhamya, nta bandi bantu bo ku ruhande bari bahari keretse umusemuzi wabo, byerekana ko akazi kabo bagakoze mu bwisanzure busesuye nk’ubwo yagirira mu Bufaransa.

Mbeko n’abunganira Dr. Rwamucyo basanishije ikurikiranwa ry’abakekwaho uruhare muri Jenoside n’uko umubano wabaga umeze hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ariko Kermoal yagaragaje ko ibyo ari ikinyoma kuko ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa inyokomuntu ryahoze rikora akazi karyo.

Dr. Eugène Rwamucyo ari kujuririra igifungo cy'imyaka 27 yakatiwe mu 2024, abamushyigikiye bakagaragaza ko iperereza yakozweho ritagenze neza
Umupolisi wagenje ibyaha mu Rwanda yagaragaje ko we na bagenzi be bakoze akazi neza, mu bwisanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages