Ku wa 11 Gashyantare 2025, ni bwo Urukiko rwagombaga gufata icyemezo ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwasabaga ko Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe we yasabaga gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwasubitse iryo somwa biturutse ku mucamanza wikuye muri urwo rubanza ndetse biba ngombwa ko uregwa yongera kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa.
Iburanisha ryo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, urubanza rwatangiye rutinze bitewe n’uko umuburanyi yagejejwe ku Rukiko Saa yine n’imonota 25 ndetse hakanavuka impaka ku itangazamakuru ryashakaga kumufotora.
Urukiko rwatangiye rwibutsa ababuranyi ko nubwo umucamanza waburanishije urubanza bwa mbere yikuye mu rubanza, bidatesha agaciro imirimo yakozwe.
Rwahaye umwanya uruhande rwa Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha ngo rugire icyo ruvuga ku byo rwari rwarezwe.
Uwunganira Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel mu mategeko yagaragaje ko umukiliya we afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko batabasha kubona ibikubiye mu kirego cy’Ubushinjacyaha ahubwo bukoresha gusa ubuhamya bwavuye mu bugenzacyaha.
Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha impamvu butasangije amakuru ari muri dosiye y’uregwa, busubuza ko ibyo baregeye yaba ibyavuye mu ibazwa mu bugenzacyaha ndetse no mu bushinjacyaha byose babishyize muri sisitemu yifashishwa mu kuburana bityo ko umuburanyi akwiye kuba yarabisomye byose.
Uruhande rw’uregwa rwahise ruvuga ko bihabanye n’ukuri kuko ayo makuru yose atarimo bikaba bibabera imbogamizi mu miburanire kuko ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha bitagaragaramo.
Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha gusangiza umuburanyi ayo makuru ngo abashe kwiregura uko bikwiye ndetse iburanisha risubikwa by’igihe gito ngo uregwa abanze asome ibikubiye muri dosiye.
Urukiko rwasubukuye urubanza, rubaza Dr. Mugiraneza Mugisha, rumubaza ku cyaha cy’icyenewabo, gutonesha n’ubucuti.
Urukiko rwabajije Musenyeri Mugisha ku bivugwa ko yahagaritse isoko ry’umushinga wo kugemurira abana amagi akigenera iryo soko ryo kugenzura ayo magi binyuze mu mushinga w’umugore we, asubiza ko iryo soko ryasubitswe mbere bagatanga irindi ndetse rigatsindirwa n’undi muntu atibuka.
Abajijwe ku modoka ye bivugwa ko yahawe isoko ryo kugeza ibikoresho by’ubwubatsi ku nyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira yari iri kubakwa mu Mujyi wa Musanze, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, yavuze ko ntaho ahuriye nabyo kuko ngo iyo nyubako batanze amasoko ku bagombaga kubagezaho ibikoresho ngo imodoka ye ivugwa ko yakoreshejwe iyo mirimo yayihawe umushoferi uyikodesha, bityo ko kuba yarigeze kuhakora imirimo we atabimenya.
Abajijwe kandi impamvu yari yarakoresheje inzuri za Diyoseze ya Shyira mu nyungu ze bwite agashyiramo inka ze, yasubije ko ibyo ari ibintu bisanzwe ndetse n’ahandi hose bikorwa muri ubwo buryo.
Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko kuba ibintu bikorwa mu buryo budateganyijwe n’amategeko bidakuraho ko ari icyaha umuntu aba agomba kubazwa kandi ko kuri iyi ngingo hakirimo gukorwa iperereza.
Uwunganira Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel mu mategeko yasabiye umukiliya we ko yarekurwa akajya yitaba Urukiko adafunzwe kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza kuburana afunzwe.
Yagaragaje ko uwo yunganira yemera gutanga ingwate ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw ndetse afite n’abamwishingiye.
Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyoseze mu nyungu ze bwite mu gihe yayiyoboraga, itonesha n’icyenewabo.
Urubanza ruzasomwa ku wa 14 Gashyantare 2025 saa tatu za mu gitondo.
Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yatawe muri yombi tariki ya 21 Mutarama 2025 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kwegura ku buyobozi bwa Diyoseze ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda ku mpamvu ze bwite.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!