Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT) ryasabye ko hakorwa iperereza ryisumbuye ku ruhare Kanziga akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikurikije iperereza ryabanje, PNAT yagaragaje ko ryakozwe ku bikorwa bike, isaba ko humvwa abatangabuhamya benshi, hagakorwa iperereza no ku bindi bikorwa.
Me Richard Gisagara yasobanuye ko ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwarakurikiranye kuri Kanziga ibyaha byakozwe guhera tariki ya 7 Mata 1994, mu gihe bizwi ko ingabo z’u Bufaransa zamukuye mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994.
Uyu munyamategeko yasobanuye ko icyo PNAT isaba ari uko Kanziga yakorwaho iperereza ku byaha byakozwe kuva tariki ya 1 Werurwe 1994.
Me Gisagara yatangaje ko Ubushinjacyaha busaba ko mu byo Kanziga akurikiranyweho, hongerwamo icyaha cyo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside; gituma umuntu wagize uruhare ruziguye mu byaha na we akurikiranwa.
Byari biteganyijwe ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha busuzumirwa mu muhezo ku wa 19 Werurwe 2025 gusa radiyo mpuzamahanga RFI y’Abafaransa yatangaje ko butasuzumwe bitewe n’uko zimwe mu nyandiko zasabwe n’Urukiko rw’Ubujurire zitabonetse.
Uru rukiko rwimuriye isuzuma ry’ubusabe bw’Ubushinjacyaha tariki ya 21 Gicurasi 2025, nk’uko iki gitangazamakuru cyabisobanuye.
Mu 2007, Leta y’u Rwanda yashyiriyeho Kanziga impapuro zo kumuta muri yombi, rumukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ariko ubutabera bw’u Bufaransa bwanze kumwohereza, bunahagarika iperereza bwamukoragaho.
Umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize ruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa, CPCR, ryagaragaje ko Kanziga yahaye inkunga radiyo RTLM yari umuyoboro y’imvugo z’urwango zibasira Abatutsi.
CPCR kandi yasobanuye ko Kanziga wari umwe mu bari bagize “Akazu”, yagize uruhare mu gutegura intonde z’Abatutsi bakomeye bagombaga kwicwa mu gihe cya Jenoside.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!