Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko mu buryo bw’ikoranabahanga bukoreshwa n’inkiko, bigaragara ko hari ubujurire bubiri. Burimo ubwa Idamange Iryamugwiza Yvonne n’ubw’Ubushinjacyaha.
Nyamara ngo ubwo Idamange yandikirwaga n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24 Mutarama 2023, yibutswa gusubiza imyanzuro y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha, yemeje ko atigeze ajurira.
Mu magambo ye ngo yagize ati "Njyewe Idamange Iryamugwiza Yvonne Ndabamenyesha ko ntigeze njurira, cyane ko ibyemezo nabifatiwe ntigeze mburana. Murakoze."
Ibyo byatumye urukiko ruburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha, nubwo Idamange atigeze yitabira iburanisha kandi yaramenyeshejwe igihe rizabera, ndetse yanze gusinya ku nyandiko yashyikirijwe na gereza imutumiza.
Umucamanza yagaragaje ko nubwo Idamange atajuriye, yagombaga kujya kuburana ku bujurire bw’Ubushinjacyaha.
Urukiko Rukuru - Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruhererye i Nyanza, muri Nzeri 2021 rwakatiye Idamange igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko bubona Idamange yaramenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko umunsi w’urubanza ariko ntiyitabe, bityo ko bitabuza urukiko kuburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubujurire bushingiye ku kuba Idamange yarahanishijwe igihano gito, ukurikije uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.
Bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha.
Bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 21 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw.
Izi mpamvu z’ubujurire bw’Ubushinjacyaha ntacyo Idamange yigeze azivugaho yaba mu buryo bw’ikoranabuhanga rinyuzwamo amadosiye cyangwa mu gihe cy’iburanisha, kuko ataryitabiriye.
Umushinjacyaha yasabye ko Urukiko rw’Ubujurire rwabisesengura, kuko busanga icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi no gutanga sheki itazigamiwe bitarigeze bitangirwa ibihano.
Yakomeje agaragaza ko ku cyaha cyo kwigomeka ku butegetsi, yahanishwa igifungo cy’umwaka umwe, yahamwa no gutanga sheki itazingamiwe agahabwa imyaka itanu, bikongerwa ku byaha bigize impurirane mbonezamugambi yahaniwe.
Bityo yahanishwa igifungo cy’imyaka 21 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw, mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rwaha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.
Ubusanzwe iyo habayeho Impurirane mbonezabyaha, biba ari ibikorwa bitandukanye byakozwe bikurikirana, bigize ibyaha bidafitanye isano.
Icyo gihe mu gutanga ibihano bateranya igihano cya buri cyaha, ariko igiteranyo ntigishora kurenga inshuro ebyiri z’urwego ntarengwa rw’igihano kirushije ibindi gukomera.
Mu gihe habayeho impurirane mbonezamugambi, ho biba bivuze igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi cyangwa ibikorwa bitandukanye bigize ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.
Aha mu gutanga ibihano umucamanza atanga ibihano byateganyirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera, ari nabyo Urukiko Rukuru - Urugereko Ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, rwafasheho icyemezo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urukiko Rukuru rwakatiye Idamange imyaka 15 hagendewe ku mpurirane mbonezamugambi gusa, kandi rwaranamuhamije ibigize impurirane mbonezabyaha.
Bukagaragaza ko mu gihe habaye impurirane zombi muri dosiye, urukiko rukwiye kugena igihano hashingiwe ku biteganywa n’itegeko kuri buri mpurirane.
Umuncamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa 27 Werurwe 2023, saa tanu za mu gitondo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!