Kambanda w’imyaka 70 y’amavuko yabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi yagiyeho nyuma y’urupfu rwa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza muri Mata 1994.
Yafatiwe muri Kenya muri Nyakanga 1997, ahita yoherezwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.
Ku wa 4 Nzeri 1998, urugereko rubanza rwa ICTR rwamuhamije ibyaha birimo gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye gukora Jenoside ndetse n’ubwicanyi n’itsembabwoko nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Yakatiwe igifungo cya burundu arajurira ariko ku wa 19 Ukwakira 2000, urugereko rw’ubujurire rwa ICTR rwashimangiye ibyaha n’igihano yakatiwe. Yimuriwe by’agateganyo muri gereza yo muri Mali nyuma yimurirwa muri Sénégal.
Tariki ya 25 Kamena 2026, Kambanda yasabye IRMCT kumufungura mbere y’igihe, avuga ko hashingiwe ku mategeko ya Sénégal, umuntu wakatiwe igifungo cya burundu ashobora gusaba kurekurwa amaze imyaka 25 afunzwe, kandi ko we amaze imyaka 29 afunzwe.
Kambanda yongeyeho ko ubuzima bwe bwazahajwe n’imyaka myinshi amaze muri gereza ndetse n’izabukuru, avuga ko yakagombye guhabwa ubuvuzi ari hafi y’umuryango we. Yanasabye ko atakoherezwa mu Rwanda kuko ngo afite amakuru y’uko ashobora koherezwayo kugira ngo ahakomereze igihano.
Ku wa 23 Nyakanga, Perezida wa IRMCT, Graciella Gatti Santana, yasubije Kambanda ko ibisabwa kugira ngo umuntu arekurwe mbere y’igihe bigenwa n’amategeko y’uru rwego, atari amategeko y’igihugu afungiwemo.
Uyu mucamanza yavuze ko muri rusange, ubusabe bw’uwakatiwe na IRMCT cyangwa inkiko zayibanjirije bwo gufungurwa mbere y’igihe bushobora gusuzumwa amaze kurangiza bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe.
Ku bantu bakatiwe igifungo cya burundu, nk’uko bimeze kuri Kambanda, umucamanza yasobanuye ko hakurikizwa ihame ryo kugihwanisha n’igifungo cy’imyaka 45, aho umaze imyaka 30 afunzwe ari we wemererwa gutanga ubu busabe.
Kubera ko Kambanda amaze hafi imyaka 29 afunzwe, Graciela yagaragaje ko yasanze uyu mufungwa atarageza kuri bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe.
Uyu mucamanza yavuze ko hari impamvu zidasanzwe zishobora gutuma umufungwa asaba kurekurwa mbere y’uko ageza imyaka 30 afunzwe, cyane cyane afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima.
Ariko, IRMCT yasanze impamvu Kambanda yatanze zijyanye n’imyaka y’ubukure n’ubuzima bwe zitagaragaza ibikomeye byashingirwaho mu kumurekura mbere y’igihe.
Uru rwego rwasobanuye ko kuba umuntu amaze igihe kirekire afunzwe byonyine bidahagije kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kurekurwa, ndetse n’impamvu yo kuba ashobora kwimurirwa mu kindi gihugu itafatwa nk’impamvu yatuma arekurwa.
Umucamanza Jean-Claude Antonetti na Fatimata Sanou Touré bagishijwe inama kuri ubu busabe, bombi bemeranya na Graciela ko Kambanda atarageza igihe cyo gusaba gufungurwa mbere y’igihe.
Kubera izo mpamvu, Graciela yafashe icyemezo cyo kwanga ubusabe bwa Kambanda Jean bwo kurekurwa mbere y’igihe.
N’ubwa Kamuhanda bwatewe utwatsi
Kamuhanda Jean de Dieu yabaye Minisitiri w’uburezi n’ubushakashatsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yafatiwe mu Bufaransa mu Ugushyingo 1999.
Tariki ya 22 Mutarama 2003, ICTR yamuhamijwe icyaha cya Jenoside no gutsemba kubera ibitero byo kwica Abatutsi yayoboye muri Komini Gikomero, imukatira igifungo cya burundu. Muri Nzeri 2005, iki gihano cyagumishijweho.
Mu Ugushyingo 2008, yafungiwe muri gereza yo muri Mali, mu Ukuboza 2021 ajyanwa muri gereza yo muri Sénégal; ari na ho ari kugeza ubu.
Yagaragaje ko amaze muri gereza imyaka 26 n’amezi atandatu, yemera ko atarageza ku myaka 30 ngo bishingirweho mu kwemeza ko amazemo bibiri bya gatatu by’igihe yakatiwe hashingiwe ku ihame rya IRMCT, ariko ko yumvise amakuru avuga ko ashobora koherezwa mu Rwanda.
Kamuhanda yavuze ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano karamutse gafashe umwanzuro w’uko we na bagenzi be bakatiwe n’inkiko zayo boherezwa mu Rwanda, byafatwa nk’impamvu yihariye ikwiye gutuma hafatwa icyemezo cy’ubumuntu cyo kumufungura hakiri kare.
Yagaragarije IRMCT ko yashakaga gusanga umuryango we n’abana mu Bufaransa ariko ko kubera ko bigaragara ko nta gihugu cy’i Burayi cyakwemera kwakira uwakatiwe n’urukiko rwa Loni, azatura muri Sénégal nafungurwa, yubahirize amabwiriza yose uru rwego ruzamuha.
Tariki ya 23 Nyakanga, Graciela yasubije ko Kamuhanda amaze imyaka irenga 26 n’igice afunzwe, bivuze ko yari atarageza igihe gisabwa kugira ngo abe yemerewe gusuzumirwa kurekurwa mbere y’igihe.
Graciela yasuzumye niba hari impamvu zidasanzwe zatuma Kamuhanda arekurwa mbere y’igihe, asanga kuba ashobora kwimurirwa mu kindi gihugu kugira ngo akomerezeyo igihano bitafatwa nk’impamvu ikomeye cyangwa idasanzwe yatuma arekurwa mbere y’igihe.
Uyu mucamanza yongeyeho ko nta bindi bimenyetso byagaragajwe byerekana ko hari impamvu zidasanzwe zatuma ubusabe bwa Kamuhanda buhabwa agaciro, akarekurwa.
Mu gufata iki cyemezo, Umucamanza Graciela yagishije inama Umucamanza William H. Sekule na René José Andriatianarivelo, bombi bemeranya ko Kamuhanda ataragera ku rwego rwo gusaba kurekurwa mbere y’igihe kandi ko nta mpamvu zidasanzwe zatuma arekurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!