Uru rubanza rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira, rurangira ku ya 30 Ukwakira 2024 ubwo urukiko rwahamyaga Dr Rwamucyo icyaha cya jenoside, umugambi wa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Mu kiganiro na IGIHE, Me Tapi yasobanuye ko ubusanzwe akorera akazi ke mu Bufaransa no muri Côte d’Ivoire, akaba yarashatse kumenya amateka y’u Rwanda biturutse ku Munyarwanda Me André Martin Karongozi biganye amategeko muri kaminuza.
Yasobanuye ko mu 2015 yaherekeje Me Karongozi muri Rwanda Day i Amsterdam mu Buholandi, ubwo Abanyarwanda bahuraga na Perezida Paul Kagame, kandi ngo yatunguwe n’ukuntu umuturage yisanzura, akabwira Umukuru w’Igihugu ikibazo afite, na we agahamagara Minisitiri kugira ngo amuhe ibisobanuro.
Me Tapi yagize ati “Ni ubwa mbere nari mbibonye. Byaranshituye cyane. Nagize amahirwe yo kubaza ikibazo, mbese narabikunze.”
Uyu munyamategeko yasobanuye ko urubanza rwa mbere rw’Umunyarwanda yitabiriye ari urwa Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro, asobanukirwa ubwicanyi bwabereye muri Murambi, Cyanika, Kaduha na Kibeho n’ububabare Abatutsi banyuzemo muri icyo gihe.
Me Tapi yatangaje ko yatunguwe n’ubukana jenoside yakoranywe, yumva ko agomba gutanga umusanzu kugira ngo aya mateka atazasubira, haba mu Rwanda mu gihugu akomokamo n’ahandi, kandi abo yagizeho ingaruka bakabona ubutabera.
Yasobanuye ko nyuma yo kwitabira urubanza rwa Bucyibaruta, yitabiriye n’urwa Hategekimana Philippe alias Biguma wabaye ofisiye wa jandarumori muri Nyanza ya Butare, uyu akaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Nyamure no muri sitade ya Nyanza.
Ati “Ibyo byose byatumye nsobanukirwa ariko umutwe wanjye wanga kwizera ukuntu abantu barokotse. Naravuze nti ‘Ni ngombwa ko aba bantu mbaburanira’.”
Nyuma y’aho, yaje kunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène wabaye umuganga muri Perefegitura ya Butare, akaba yarashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu bice birimo Segiteri Tumba, Rango, Nyanza na Kabakobwa.
Ati “Nasuye Tumba, Rango, Kabakobwa, Nyanza, aho hantu hose. Nanasuye urwibutso rwa Kabakobwa n’urwa Kigali. Njyewe na François natekereje ko twananiwe kubyakira. Twasohotse mu cyumba cy’abana. Twaravuze tuti ‘Ntibikongere kubaho’.”
Me Epoma ukorera mu Bufaransa yasobanuye ko na we yize amategeko muri iki gihugu, kandi ko yasobanuriwe amateka y’u Rwanda na Professeur w’Umunyarwanda ndetse n’imiterere y’iki gihugu.
Filime yamuritswe mu 2005 cyangwa mu 2006 ndetse n’ikiganiro cyakurikiyeho ari byo byatumye atangira gusobanukirwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Kuva ubwo natangiye gukurikirana cyane iki kibazo cyahungabanyije igihugu kivandimwe kandi cy’inshuti.”
Me Epoma yasobanuye ko yagize amahirwe yo gukorana na Tapi ndetse na Karongozi, asobanukirwa neza u Rwanda n’amateka yarwo, asura uduce twa Butare turimo umujyi, Tumba, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Kabakobwa n’ahandi, aganira n’Abanyarwanda.
Yagize ati “Wari umwanya ushengura umutima ariko byari ngombwa gusangira akababaro n’abagizweho ingaruka n’iki cyaha cy’amarorerwa. Byari ngombwa kubatega amatwi no kubumva.”
Uyu munyamategeko yagaragaje ko nyuma yo gusobanukirwa amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yumvise agomba gutanga umusanzu kugira ngo ntazasubire. Ahamya ko igihano Dr Rwamucyo yakatiwe ari isomo no ku bandi batekereza ko batazaryozwa ubugizi bwa nabi bakoze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!