Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa amaze iminsi atangirwa mu Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), yahabwaga abagenzacyaha bo hirya no hino mu gihugu ku buryo bagira uruhare mu kunga abakimbiranye binyuze mu bwumvikane.
Ni amahugurwa bahabwaga na Nyirishema Célestin, umwe mu bagize Umuryango Benirage ukomeye ku muco nyarwanda.
Ubundi ubutabera nsanasano bufatwa nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane cyangwa guhana ibyaha hibandwa ku gusana umubano hagati y’uwakoze icyaha, uwagikorewe n’umuryango, aho guhana gusa, kuko byagaragaye ko iyo binyuze mu nkiko no guhana byonyine, uwahanwe ajyana umujinya wo kumva atanyuzwe, aho kongera kubana n’uwo bakimbiranye ahubwo bagahora bahigana.
Mu mateka y’u Rwanda hagaragaramo ibihamya byinshi by’uko ubutabera bwari ubwo kunga kurusha kumvisha uwahanwe hagatangwa ingero z’Urukiko rwa Gacaca, Abunzi n’ibindi.
Nyirishema yabwiye IGIHE ko irage ry’u Rwanda ririmo byinshi biri ‘kamerano’ mu Banyarwanda, nubwo byagiye bimirwa n’irage mvamahanga ryazanywe n’abazungu, ibyo aheraho avuga ko byanagize inguruka ku mibereho y’Abanyarwanda, kuko byatumye babaho uko batari, ‘biyambika urwara karemano biyambuye urwa kamerano amaraso arava’.
Yagaragaje ko mu ntekerezo nkuru zaremye u Rwanda, inkuru muri zose ari ubumwe bw’abarutuye, bityo ko kujya mu manza abantu bagamije gutsindana atari iby’i Rwanda.
Ati ‘‘Ubundi abantu umwe ni undi, abandi (abandi ba jyewe), umurage (umutura-jye, untuye nanjye nkamutura, bisobanuye jye utuye mu wundi), binabyara iyo sano yo gusangira byose n’aho batuye, ibyitwa igihugu (igihuriweho), gishingiye ku rumuri rwanda mu bandi, rugakwira isi.’’
Yakomeje agaragaza ko mu mirimo yose y’umwami w’u Rwanda yakoraga uw’ibanze wari ‘uguca urubanza cyangwa impaka’, bisobanuye guca igitandukanya abantu.
Yerekanye ko ababuranyi mu muco nyarwanda bafatwaga nk’ababuranye (umwe yibuze mu wundi), byatumakaga bagana urukikanuriro, rukunze kwitwa urukiko, ngo babahuze, gusa abacamanza bo hambere bakaba batari bagamije kwemeza umwe ko atsinzwe, ahubwo bo bararebaga icyatumye baburana, bakakibakuramo, noneho bakabafasha no kugitsinda burundu, ari naho havaga imvugo ngo ‘agacaca, agacanzigo’.
Yakomeje avuga ko ibi byaje kwangizwa n’ubutabera bwazanywe n’abazungu, abagize umuryango Benirage babona nk’uburyo bucirira imanza kuko bwo bwemeza ko umwe atsinzwe, naho undi atsinze, ndetse uwatsinzwe akanacibwa amafaranga, ibituma abo bantu bakomeza kugirana inzika.
Yifashishije urugero rw’urubanza rwabaye muri Komini Kigoma, i Gitarama mu 1989, yerekanye abagabo babiri bagiye kuburana mu buryo bugezweho, umwe yarwanye n’undi, maze utsinzwe, Burugumesitiri akamuca 3.000 Frw.
Yerekanye ko inzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda ari intekerezo nkuru igamije kuremya umurunga w’abatuye igihugu, birimo inzira ya rushyamo, igamije guca urushyamo (gushyamirana mu bantu), maze bakongera kuba abahire, ndetse binashishikariza abacamanza kujya bazica bararamye (ntaho babogamiye) mu ituze ryunga abandi.
Iyi nararibonye yagiriye inama abari mu ruhererekane rw’inzego z’ubutabera barimo abagenzacyaha, abashinjacyaha, abavoka n’abacamanza n’abandi, kujya bahora bibuka ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, anibutsa ko hatagamijwe gusenya ibyiza biri mu byatiwe mu mahanga mu butabera, ahubwo bajya bareba igikwiye bakacyongeramo bashingiye aho isi igeze.
Imibare y’ubucamanza igaragaza ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro, kuko imanza zarangiye binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa mu 2024/2025 zingana na 11.846 bigaragaza inyongera ya 20% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Nibura mu myaka itatu ishize, imanza zisaga ibihumbi 29 zimaze gukemurwa hifashishijwe ubu buryo bw’ubuhuza, ibishimangira umumaro wabwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!