Inzego z’ubutabera mu Rwanda zigaragaza ko imanza zirenga ibihumbi 13 zakemuwe binyuze mu ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea Bargaining) ndetse abarenga ibihumbi 10 bari bari muri gereza barafungurwa.
Abanyeshuri bari kwiga amategeko muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda kuri uyu wa 16 Ukwakira 2024, basangijwe ubumenyi mu byerekeye gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Umuyobozi Mukuru wa kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didas Kayihura Muganga, yasabye abanyeshuri bose kurangwa n’umuco wo kwiga gukemura amakimbirane bakiri ku ntebe z’ishuri kugira ngo nibagera hanze bitazabagora.
Ati“Twese hamwe mureke twubake ahazaza harangwa n’ubufatanye ndetse n’indangagaciro zikwiriye umunyamwuga”.
Umuyobozi w’Urwego Nkemurampaka mu Rwanda, Rutabingwa Athanase, yavuze ko uyu munsi wateguwe n’inzego nkemurampaka ku bibazo by’ubucuruzi ndetse n’ubuhuza mu by’amategeko.
Rutabingwa agaragaza ko kwigisha ubuhuza abakiri bato bizafasha abanyamwuga basanzwe babikora.
Ati “Usanga dufite abantu babyize bakemura impaka ‘mediators’ ariko noneho uyu munsi turifuza kwigisha abakiri ku ntebe y’ishuri, kugira ngo bazabe abakemurampaka b’ejo hazaza, bazashobore gukemura ibibazo by’ubucuruzi, ubuhuza mu by’amategeko cyangwa se mu manza zijya mu nkiko, bakabikora barabigize umuco guhera hasi”.
Yahamije ko kujya mu nkiko byangiza inyungu z’abacuruzi n’abandi baturage kandi batagerageje kubiganiraho.
Rutabingwa yavuze ko byinshi mu bibazo bijya mu nkiko usanga biri hagati y’abacuruzi ubwabo n’abafite aho bahuriye na bwo nyamara bashatse umuhuza akabunga byahita bikemuka bikabarinda ibihombo
Ati “Wa mucuruzi aba ahomba mu gihe mu bukemurampaka ubona ubutabera byihuse bikagabanya n’ibibazo”.
“Mu bukemurampaka amezi abaye menshi aba atandatu ku buryo ikibazo kiba gikemutse kandi kigakemuka burundu nta no kukijurira mu rukiko, ndetse ikindi bigabanya ko abantu bajya mu nkiko bakajya gukemura amakimbirane mu bwumvikane, ndetse bakongera kubana mu muryango”.
Uretse abanyeshuri bahuguwe, Abanyarwanda muri rusange basabwe kurangwa n’ubumuntu mu mibanire yabo bagaha agaciro ibibahuza kurusha ibibatanya ndetse bagakemura ibibazo byabo hatitabajwe inkiko kuko biri mu byazamura inyungu y’imibereho yabo.
Iyi nama yahuje abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza ya Kigali, Kaminuza yigenga ya Kigali na UNILAK ndetse n’abayobozi batandukanye b’impuguke mu bijyanye n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!