00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri politiki nshya igenga abatanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 March 2026 saa 08:58
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Mbonera Théophile yatangaje ko mu mezi umunani ari imbere hazaba hamaze kunozwa politiki nshya igenga ibyo gutanga ubufasha mu by’amategeko, mu rwego rwo kuyijyanisha n’igihe no guha umurongo kurushaho uko ibyo byakorwaga mu Rwanda.

Yabitangaje ku itariki 4 Werurwe 2026 mu biganiro ngarukamwaka ku kubona ubutabera byateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (LAF).

Iryo huriro ribumbiye hamwe imiryango 38 itanga ubufasha mu by’amategeko ku batishoboye cyangwa abandi b’intege nke aho rimaze imyaka 20 mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa LAF, Kananga Andrews, yavuze ko nubwo gutanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda bikorwa ariko hakenewe umurongo uhamye wo kubikoramo ku buryo hagenwe neza abakwiye iyo serivisi kugira ngo byorohereze abafatanyabikorwa muri yo.

Ati “Nta tegeko dufite ryihariye rivuga uburyo abahabwa ubufasha mu by’amategeko babuhabwa. Hari amategeko anyuranye agenda abikomozaho gato hari n’ingingo ya 29 ibivugaho mu Itegeko Nshinga ariko kutagira itegeko ryihariye ritanga umurongo ni imbogamizi. Hakwiye kugenwa uhabwa ubwo bufasha, kandi se abuhabwa byagenze bite.”

“Nko mu bindi bihugu baravuga bati ‘buzahabwa wenda uzaba akurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo kirengeje imyaka itanu; ni urugero’. Twe turacyafite abaturage benshi bakennye bose babukeneye ariko imiryango ibikora buri umwe ukurikiza ibyawo. Hakenewe umurongo ngenderwaho kuko n’abakenera ubwo bufasha bari kugenda baba benshi ababutanga bakaba bake.”

Mbonera yavuze ko hari politiki nshya iri gutegurwa ngo ishyikirizwe Inteko Ishinga Amategeko, ikubiyemo imirongo mishya yo gutanga ubufasha mu by’amategeko isimbura iyagiyeho mu 2014.

Ati “Ni politiki izaba yerekana uko gutanga ubufasha mu by’amategeko bizaba bihagaze. Abagenerwa ubufasha abo ari bo, ihuzabikorwa mu kubutanga, inzira ushaka kubikora acamo kugira ngo ubutabera burusheho kugera kuri bose. Uko ibintu byari byifashe mu myaka 12 ishize si ko bikimeze kuko haza ibishya birimo ikoranabuhanga rinoza imikorere n’ibindi. Turacyafite amezi nk’umunani yo kuyikoraho dutekereza ko izasohoka bitarenze uyu mwaka wa 2026.”

Mbonera yongeyeho ko ikindi kiri gukorwa mu kugeza ubutabera kuri bose ari uko banatangiye kuganira na LAF ngo amafaranga Leta itanga ku bufasha mu by’amategeko yiyongere kuko bigaragara ko uko abaturage baba benshi ari ko ababukenera biyongera.

Ubufasha mu by’amategeko bukubiyemo inkingi zinyuranye zitangwa ku buntu harimo ubwunganizi mu mategeko (kwishyurirwa umwavoka), ubujyanama, kubaka ubushobozi bw’ababikoramo, gusobanurira abantu iby’amategeko n’ibindi.

Imibare ya LAF yo mu myaka itandatu ishize, igaragaza ko kuva mu 2020–2025 abarenga miliyoni 10 bahawe ubumenyi mu bijyanye n’amategeko ndetse yatanze ubufasha bwo kuburanira abantu mu manza 3.025.

Muri iyo myaka kandi abantu 187.013 bahawe inama mu by’amategeko ku buntu ndetse abandi 115 bishyurirwa ikizamini cyo gupimisha akaremangingo ndangasano (ADN) ngo hamenyekane ababyeyi b’abana.

LAF kandi yongereye ubushobozi abakora mu rwego rw’ubutabera 1.810 binyuze mu kubahugura, isobanurira abantu barenga miliyoni umunani uburenganzira bemerwa n’amategeko ndetse ishora arenga miliyari 2 Frw mu mishinga 37 yo gutanga ubufasha mu by’amategeko.

Gusa, ubufasha mu by’amategeko buracyagera ku bantu bake ugereranyije n’ababukeneye kuko nk’Urugaga rw’Abavoka rugizwe n’abanyamuryango babarirwa mu 1.500, biteganywa ko bagomba kuba bunganiye ababarirwa mu 3.000 mu mwaka umwe ariko mu myaka itanu ishize bunganiye 2.749 bonyine.

Haganiriwe ku buryo ubufasha mu by'amategeko bwagera kuri benshi
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko abakeneye ubufasha mu by'amategeko bakiri benshi ugereranyije n'ababutanga
Abatanga ubufasha mu by'amategeko b'ingeri zinyuranye bitabiriye ibiganiro ngarukamwaka ku kugeza ubutabera kuri bose
Umuyobozi Mukuru wa LAF, Kananga Andrews yavuze ko nubwo gutanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda bikorwa ariko hakenewe umurongo uhamye wo kubikoramo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile yatangaje ko mu mezi umunani ari imbere hazaba hamaze kunozwa politiki nshya igenga ibyo gutanga ubufasha mu by’amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages