Aba Banyarwanda ni Zigiranyirazo Protais muramu wa Juvénal Habyarimana wari Perezida, Major Nzuwonemeye François Xavier, Col Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anathole wari ukuriye Ubutasi mu Gisirikare, Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w’Imirimo rusange muri Leta y’Abatabazi na Capt Sagahutu Innocent.
Icyemezo cya Niger cyo kubakira ntabwo cyashimishije Leta y’u Rwanda kuko itakimenyeshejwe nk’igihugu bakomokamo.
Ubwo iki cyemezo cyafatwaga, abo Banyarwanda bari bahawe iminsi irindwi yo kuva ku butaka bwa Niger ariko ku wa 3 Mutarama 2022, Guverinoma y’iki gihugu ibongerera iminsi 30.
Ubwo byatangazwaga byaje bitunguranye, u Rwanda ntirwari rubizi. Ni umwanzuro wafashwe bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Imirimo yasizwe n’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) na Niger.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa 9 Mutarama 2022, yasobanuye kuva urukiko rwabaho rwakoranye n’u Rwanda.
Yagize ati “Hari imikoranire hagati y’urukiko n’u Rwanda, Niger na yo ni igihugu cy’inshuti. Twagiye kumva bagiranye amasezerano yo kwakira abanyarwanda tutabizi. Ibyabaye ntacyo bihindura ku bucuti bwacu, hari ubwo akantu kakwisoba kandi birasanzwe. Uko byakozwe, u Rwanda rutabimenyeshejwe ntibikwiye.’’
Yavuze ko kuba Niger yarahise ifata icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo aba Banyarwanda, nta gitutu iki gihugu cyashyizweho.
Ati “Bane muri bariya bantu bahanaguweho icyaha, abandi barangiza ibihano, baridegembya. Twari tumaze igihe tuzi ko badafite igihugu bajyamo, iyo tujya muri ayo masezerano twari kubabwira ko amarembo y’u Rwanda ifunguye.’’
Leta y’u Rwanda ivuga ko igendera ku mahame y’uko niba uwaburanye icyaha cya Jenoside, ntabwo wakiburana kabiri.
U Rwanda nta burenganzira rufite bwo gusaba ko ruhabwa Abanyarwanda kuko basoje ibihano ‘bashobora kujya aho bashaka ku Isi.’
Me Gasominali Jean Baptiste, Umunyamategeko wanakoreye mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, yasobanuye ko ku barangije ibihano bafite uburenganzira bwo kwidegembya.
Ati “Kuba Jenoside ari icyaha kidasanzwe, cyabaye kigakorwa na Leta ikoresheje abantu. Mu gushyiraho inkiko zo kubakurikirana ntabwo byose byatekerejwe, hakoreshejwe bwa buryo bw’inkiko zisanzwe aho uwakoze icyaha, akorerwa dosiye, hagashyirwaho inyandiko zisaba ko bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.’’
Mukurarinda Alain yasobanuye ko igihugu cyose cyari gukora amasezerano nka Niger, u Rwanda rwari kugaragaza impungenge zacu.
Ati “Twagaragaje ko twizera ko abo Banyarwanda batazagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko babigiyemo babikurikiranwaho.’’
Yakomeje ati “Sinabuza igihugu runaka kugirira Umunyarwanda neza niba yarabuze aho ajya, ariko aba azi neza ko amarembo afunguye, yajya mu Rwanda. Nta kibazo tuzagirana n’uzabakira ariko yatumenyesheje.”
– Aba Banyarwanda barikanga iki?
Amategeko agena ko umuntu atakurikiranwaho icyaha kimwe inshuro ebyiri. Ibi bikuraho urujijo ku bavuga ko mu gihe baba boherejwe mu Rwanda bakongera kuburanishwa.
Umunyamakuru akaba n’Umunyamategeko, Mugabe Robert, yavuze ko aba Banyarwanda na mbere y’uko bakurikiranwa bari barahunze igihugu.
Ati “Iyo umuntu yagukurikiranye ukaba umwere, ntabwo wakongera kumwishyira kuko ntiwamenya. Icyo watinya ni uko hari uburyo bwinshi bw’ubutabera, hari ubwemewe ariko hari n’ubundi bushoboka. Hari abatekereza ko ari umutimanama wabo ubashinja. Ese bariya bagabo ninongera kubishyikiriza nzaba amahoro? Ese ntibanyuza iy’ubusamo?’’
Yavuze ko hari byinshi abantu bakwikeka bituma badashobora guhita bemera gutaha mu gihugu.
Ati “Mu gihe nagizwe umwere mfite uburenganzira bwo gusaba gusubira mu gihugu cyangwa simbyemere. Si ngombwa ko umuntu ahatirwa gusubira mu gihugu yarimo mu gihe yitangarije ko yagihunze cyane akabigaragariza urukiko.’’
Yavuze ko kuba ibihugu byinshi bitinya kwakira aba Banyarwanda biterwa ahanini n’ibyaha bakoze bya Jenoside, bifatwa nk’ibidasaza.
Ati “Jenoside si icyaha nk’ubujura cyangwa kwiba amafaranga. Ni ibyaha bikomeye. Si ibyaha bakugiraho umwere ngo ibihugu bipfe kukwakira.’’
Kugeza ubu Niger ni yo itunze aba Banyarwanda. Nubwo iki gihugu cyabahaye iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bwayo, urukiko rufite inshingano zo kubashakira aho baba, hashobora kuba muri Tanzania, mu Buholandi aho rufite amashami.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!