00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu nzira zo gukoresha ‘AI’ mu butabera

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 March 2025 saa 07:49
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yatangaje ko u Rwanda ruri kwiga uko rwakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘AI’ mu butabera.

Ingingo y’ikoreshwa rya AI yagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ku itangwa ry’ubutabera mu Rwanda itegurwa n’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko, Legal Aid Forum yabaye Ku wa 20 Werurwe 2024.

Mbonera yavuze ko mu gihe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomeje gutezwa imbere mu Rwanda, hari kwigwa ku buryo AI ishobora kwifashishwa mu rwego rw’ubutabera kandi babona ishobora gutanga umusaruro ukomeye.

Ati “Tumaze gutekereza serivisi z’ingenzi mu runana rw’ubutabera zishobora gutangwa hifashishijwe AI. Hari ibirego ubona ko bifite ibintu bike bishobora gusuzumwa ku buryo bishyizwe muri sisitemu, urubanza rushobora gusohoka hashingiwe kuri utwo tuntu tw’ingenzi twashyizwemo neza, bigatuma icyo kirego gishobora gukemuka.”

Yakomeje ati “No mu Bushinjacyaha birashoboka ko hashobora gukorwa amadosiye hisunzwe AI kandi nabyo twamaze kubitekerezaho mu buryo buhagije. Twagize n’igitekerezo cyo kwiga ku bikenewe mu rwego rw’ikoranabuhanga kugira ngo dutange serivisi zinoze kandi zihuse.”

Yavuze ko kuri ubu hari gukorwa inyigo y’uburyo AI ishobora kuzifashishwa kandi igatanga umusanzu ukenewe.

Ati “Ubu hari gukorwa iyo nyigo ariko mu byo dushyize imbere ni ukuvuga ngo ese ku bijyanye na AI, dukeneye kuyigeza mu yihe mirimo dukora, tukazigeza he? N’ubundi tuzongera tugaruka mu bafatanyabikorwa, abagenerwabikorwa ndetse n’abanyabumenyi. Bazatwereka ngo ese tuyihere he? Tuyigeze ku ruhe rwego? Ibyo ni ibintu twamaze gutekereza bizadufasha kugira urunana rw’ubutabera ruri kujyana n’igihe.”

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Me Nkundabarashi Moise, yavuze ko ikoreshwa rya AI mu rwego rw’ubutabera rishobora gutanga umusaruro ariko yemeza ko bigomba gukoranwa ubushishozi.

Ati “Ikoreshwa rya AI ryatanga umusaruro ariko ni ibintu bigomba gukoranwa ubwitonzi kuko ubutabera busaba ubushishozi no kuba abantu bagira uruhare mu gusuzuma ibintu bimwe na bimwe.”

Yavuze ko hagomba kubaho inyigo igamije kugenzura ko ikoreshwa rya AI ritangira ingaruka ku mitangire y’ubutabera buboneye.

Yakomeje ati “Igomba gukoreshwa ariko ikaza isubiza ibibazo runaka aho kugira ibyo yangiza. Ni ngombwa cyane ko ibyo bigomba kugenzurwa kandi nishimira ko urwego rw’ubutabera rumaze gutera imbere mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.”

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yagaragaje ko ikoreshwa rya AI ryafasha mu mirimo itandukanye irimo nko gukora ubushakashatsi.

Ati “Hari ibyo dutekereza ko yadufasha cyane cyane mu bijyanye no gufata amajwi mu iburanisha, ibyerekeranye n’ubushakashatsi no kwandika imanza. Hari abatwegereye mu minsi yashize batugezaho imishinga y’uburyo AI yakwifashishwa mu gutanga ubutabera mu nkiko turimo kubitekerezaho kandi ubuyobozi buzakomeza kubyigaho. Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere natwe nk’inkiko ntabwo twasigara inyuma.”

Mutabazi yakomeje agaragaza ko aho bigaragara ko AI yakoreshwa kandi igatanga umusaruro nta kabuza izakoreshwa.

Yemeje kandi ko Urwego rw’Ubucamanza rwimakaje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza itangwa rya serivisi kandi ko ruzakomeza kuryimakaza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yatangaje ko u Rwanda ruri kwiga uko rwakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI mu butabera
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yagaragaje ko ikoreshwa rya AI ryafasha mu mirimo itandukanye irimo nko gukora ubushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .