Abayisenga w’imyaka 42 ni Umunyarwanda ukurikiranyweho ikindi cyaha cyo kwica umupadiri mu Burengerazuba bw’u Bufaransa mu 2021.
Urukiko rwanzuye ko nta kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yari afite igihe yakoraga ibyaha mu gihe umwunganizi we, Meriem Abkoui, avuga ko uruhare yabigize rurimo urujijo.
Yakomeje avuga ko agitegereje ibisubizo by’ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe mu rundi rubanza aregwamo aho yahishuye ko icyaha cyo kwica umupadiri azakibura umwaka utaha.
Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012 aho yari umukorerabushake muri imwe muri za diyosezi zaho. Mu ibazwa rya mbere yari yemeye ko ari we wateje inkongi akurikiranyweho.
Yavuze ko yinjiye muri cathédrale agiye gusenga hanyuma akaza gutakaza ubwenge nyuma yo kunyura mu nyubako yahohotewemo mu 2018. Abifashijwemo n’umusemuzi, yavuze ko yicuza ibyabaye ndetse abisabira imbabazi.
Uyu mugabo yasabye ubuhungiro ariko ntiyabuhabwa ndetse mu 2019 ategekwa kuva ku butaka bw’u Bufaransa bikaba bikekwa ko biri mu byamutesheje umutwe.
Urukiko na rwo rwemera ko uregwa afite ibibazo by’ubuzima birimo kutumva neza, indwara z’ibihaha, ibibazo by’imirire no kutabasha kwigenzura igihe ashatse kwituma cyangwa kwihagarika.
Inkuru ya France24 ivuga ko ibyangiritse kuri cathédrale yahiye bifite agaciro ka miliyoni zirenga 43 z’amadolari ya Amerika. Iyo nkongi yabaye nyuma y’amezi 15 cathédrale ya Notre-Dame cathedral i Paris na yo ihiye, ibyateye impungenge ku mutekano w’izindi kiliziya mu Bufaransa.
Abayisenga yahuye Papa Francis ubwo yagiranaga umubonano n’abantu bo mu cyiciro giciriritse i Vatican wari wateguwe n’umuryango witwa Fratello, ubwo hizihizwaga Yubile y’umwaka w’impuhwe muri Kiliziya Gatolika, witabiriwe n’abo mu Bufaransa, Poland na Roma.
Icyo gihe Abayisenga yitabiriye uyu muhango avuye i Nantes ari kumwe n’itsinda ry’abandi bantu.
Padiri Olivier Maire ni we wari waragiriye neza Abayisenga kuko nyuma y’aho afunzwe akekwaho gutwika kiliziya ya Nantes akaza gufungurwa kuko inzego z’ubutabera zasanze atari mutaraga mu mutwe, Padiri yamwakiranye yombi ndetse anamuha icumbi mu nyubako z’umuryango yayoboraga ariko nyuma aza kumwivugana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!