Ku wa 23 Mata 2026, Umushinjacyaha Olivier Christen uyobora PNAT yatangaje ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yihaye umuhigo wo kurwanya umuco wo kudahana no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside.
Christen yagaragaje ko Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bufaransa rwamaze kuburanisha imanza z’Abanyarwanda 12 kandi ko bose bahamijwe ibyaha, asobanura ko mu 2026 hateganyijwe izindi manza zirimo urwa Dr. Rwamucyo Eugène uzajurira n’urwa Safari Madjaliwa.
Yagize ati "Mbese ni ibintu bikomeje, kandi dufite nibura izindi dosiye ebyiri zizaburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris hagati ya 2027 na 2028…Hari amaperereza akomeje mu Bufaransa ku bandi bantu 36 bashinjwa cyangwa bagize uruhare mu bikorwa byabaye mu minsi 100 ya Jenoside."
Uyu Mushinjacyaha yasobanuye ko PNAT iri gushyira imbaraga nyinshi muri izi dosiye ariko ko uko iminsi yicuma, ihura n’imbogamizi ebyiri zirimo kuba abakekwa bari gusaza, abarokotse Jenoside na bo bakabaye ubuhamya na bo bakaba bari gusaza ku buryo bagorwa no kwibuka ibyabaye byose.
Ati "Uyu munsi turi guhura n’imbogamizi ebyiri: iya mbere ni uko bamwe mu bakekwa bari gusaza cyane, kandi rwose n’abarokotse bari gusaza. Hari ubwo ibihe bituma kubona ubuhamya bigorana, kubona ibimenyetso byatuma abantu bacirwa urubanza bikagorana."
Christen yatangaje ko PNAT ku bufatanye na jandarumori y’u Bufaransa n’inzego z’ubutabera zo mu Rwanda biri gukorana mu gushaka abarokotse Jenoside batanga ubuhamya bwifashishwa mu gutegura dosiye z’Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside.
Ati "Habaho misiyo zigera kuri ebyiri ku mwaka, aho abajandarume n’abashinjacyaha b’Abafaransa baza mu Rwanda gukusanya ubuhamya bwinshi buzifashishwa mu gutegura dosiye mu Bufaransa, buzifashishwe mu iperereza kugira ngo rirangire vuba bishoboka."
Christen yasobanuye ko hakorwa iperereza ryimbitse risubiza ibibazo byose byerekeye ku ruhare ukekwa yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byamara gusubizwa dosiye igashyikirizwa Urukiko rwa Rubanda, rugahera aho rumuburanisha, rukamuhamya ibyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!