Bucyibaruta yavutse mu 1944. Yabaye Perefe wa Gikongoro kuva muri Nyakanga 1992 kugeza muri Nyakanga 1994, akaba yarashinjwe kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwakorewe muri iyi Perefegitura.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko Bucyibaruta yashishikarije Abatutsi guhungira mu ishuri ry’imyuga (ETO) rya Murambi, ababeshya ko abaha ubuhungiro butekanye, ibiribwa n’amazi, ariko barahicirwa.
Yashinjwe kandi kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abatutsi barenga 90 bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Marie Merci i Kibeho tariki ya 7 Gicurasi 1994.
Muri Nyakanga 1994, Bucyibaruta yahungiye muri Zaïre yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1997 yimukira mu Bufaransa. Urubanza rwe rwabaye hashingiwe ku iperereza ryakozwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside.
Muri Nyakanga 2022, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Gikongoro kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo yari mu Rwanda, rumukatira igifungo cy’imyaka 20.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yasabye ko haba urubanza rw’indishyi nyuma y’aho Bucyibaruta ahamijwe ibyaha, ariko dosiye ikomwa mu nkokora n’urupfu rwe rwabaye tariki ya 6 Ukuboza 2023 umwanzuro w’ubujurire utaramenyekana.
Iyi miryango yasabye ko nubwo Bucyibaruta yapfuye, urubanza rw’indishyi rwaba mu rwego rwo gutanga ubutabera bwuzuye, ariko abacamanza bo mu rukiko rubanza bagaragaje ko badafite ububasha bwo kuruburanisha.
Ku wa 5 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwumvise ubujurire bw’imiryango iharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside, ruyimenyesha ko ruzatanga umwanzuro tariki ya 3 Ukwakira uyu mwaka nyuma yo gukora isuzuma.
Mu manza zabanje z’Abanyarwanda ubutabera bw’u Bufaransa bwahamije ibyaha bya Jenoside, si bo batanze indishyi kuko iperereza ryagaragazaga ko nta mitungo ihagije bafite zishobora kuvamo.
Ikigega cy’u Bufaransa gishinzwe kwishyura indishyi ku manza zose zibera muri iki gihugu ni cyo gitanga indishyi zicibwa Abanyarwanda bahamwa ibyaha bya Jenoside, iyo bigaragaye ko nta mitungo bafite zavamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!