00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage na Canada byafashe Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2026 saa 11:47
Yasuwe :

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA), bwemeje ifatwa ry’abagabo babiri barimo Innocent Sebagoyi na Laurent Nduwayezu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bamaze imyaka bihishahisha mu Budage no muri Canada.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na NPPA ku wa 16 Kanama 2026. NPPA yavuze ko Sebagoyi yafashwe ku wa 1 Nyakanga 2026 bigizwemo uruhare n’inzego z’ubutabera zo mu Budage.

Ni mu gihe Nduwayezu yafashwe ku wa 22 Kamena 2026 bigizwemo uruhare n’inzego z’ubutabera za Canada.

Sebagoyi yatawe muri yombi hashingiwe ku mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe mu 2019.

NPPA yavuze ko Sebagoyi yavutse ku wa 20 Nzeri 1967 mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari atuye mu yahoze ari Komini Kayove, aho yari Burugumesitiri Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’amategeko.

Iti “Akekwaho gukora Jenoside, kurimbura abantu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse no gushishikariza mu buryo butaziguye gukora Jenoside.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Sebagoyi kandi akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye by’iyahoze ari Komini Kayove, harimo n’ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.

Ubushinjacyaha kandi bwavuzwe ko Nduwayezu na we yatawe muri yombi hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda mu 2014.

Nduwayezu yavutse mu 1958 avukira mu Karere ka Burera. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari atuye mu yahoze ari Komini ya Rubavu, aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano muri BRALIRWA.

Nduwayezu akekwaho ibyaha bya Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura abantu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Bikekwa ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye by’iyahoze ari Komini Rubavu, harimo no kwitabira inama zagiye zigaragarizwamo amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa.

NPPA yashimiye inzego z’ubutabera za Canada n’izu Budage ku bufatanye zikomeje kugaragaza mu gushaka ubutabera ndetse n’ubwitange mu kumenya, guta muri yombi no kugeza imbere y’ubutabera abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe n’Inkotanyi, abayigizemo uruhare bose ntabwo baratabwa muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane hagati y’ibihugu muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Wibabara Charity, aherutse gutangaza ko mu mpapuro 1.199 u Rwanda rwohereje mu mahanga zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 63 gusa ari bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.

\


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages