Mu mwaka wa 2018 ni bwo Twagirayezu Wenceslas yoherejwe na Danemark yari yahungiyemo ngo aze kuburanira mu Rwanda.
Twagirayezu wari umwarimu mu mashuri abanza mu cyahoze ari Pefegitura ya Gisenyi yaregwaga ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyaha yaregwaga, ubushinjacyaha bwavugaga ko yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi nk’ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatolika ya Busasamana n’ahandi gusa we yaburanaga abihakana.
Twagirayezu yafungiwe mu igororero rya Mageragere mbere, ubwo yaburanaga mu mizi mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza yaje gufungirwa mu igororero rya Nyanza riri ahazwi nka Mpanga.
Yaburanye asaba ko yagirwa umwere na ho ubushinjacyaha busaba ko ibyaha burega byamuhama agakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza rwafashe icyemezo cyo kugira umwere Twagirayezu Wenceslas rugendeye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atarari mu Rwanda ahubwo yari muri Zaïre ari yo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu.
Ubushinjacyaha bwahise bujurira iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire i Kigali.
Mu bujurire Twagirayezu Wenceslas w’imyaka 58 urukiko rwafashe icyemezo ko ahamwa n’ibyaha aregwa rugendeye ko ubujurire bw’ubushinjacyaha bufite ishingiro.
Rwagaragaje ko kujya hanze y’igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo Twagirayezu agaragaza bityo rwemeza ko akatiwe igifungo cy’imyaka 20.
Abashinzwe kubahiriza amategeko bahise basubiza Twagirayezu Wenceslas mu igororero rya Nyarugenge riri mu Rwanda.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nta byumweru bibiri uyu mugabo yamaze mu Igororero rya Nyarugenge ahubwo yahise ajya gufungirwa muri Danemark ari naho ari ubu.
Byatewe n’uko Twagirayezu Wenceslas yari fite ubwenegihugu bwa Danemark kandi mu masezerano u Rwanda rwari rufitanye n’Ubwami bw’iki gihugu harimo ko naramuka akatiwe igihano azagikorera mu gihugu cya Danemark.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!