Ku wa 17 Ukuboza 2024 Urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri rwashimangiye ko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma agomba kumara ubuzima bwose afunzwe, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.
Mu Bufaransa kandi habaye izindi manza umunani z’abaregwaga ibyaha bya Jenoside kandi bose birabahama ndetse bakatirwa igifungo cy’imyaka itandukanye kugeza kuri burundu.
Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye RBA ko buri cyemezo gitangajwe ku manza z’abaregwa Jenoside baburanishirizwa mu mahanga iba ari intsinzi y’ubutabera.
Ati “Buri gihe iyo hatanzwe icyemezo cy’ubutabera ku bantu bakoze Jenoside bagahungira mu mahanga tubifata nk’intsinzi y’ubutabera kubera impamvu eshatu z’ingenzi. Icyaha cya Jenoside ni icyaha mpuzamahanga kidasaza, gikurikiranwa aho ari ho hose. Iyo rero hagize igihugu cy’amahanga cyubahiriza amategeko mpuzamahanga kigakurikirana uwakoze Jenoside, ubutabera bugakora, turabyishimira.”
Yagaragaje ko abenshi mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi barenga miliyoni bagahungira mu mahanga biganjemo ba ruhawa bari mu nzego zirimo iza gisirikare, iza politike imiryango itari iya Leta, amabanki n’izindi.
Ati “Abo rero bari bizeye ko nibagera mu mahanga nta muntu uzigera abakurikirana, bari bizeye kudahanwa. Nubwo ari benshi ariko hakaba hakurikiranwa bake, iyo hagize abo umutabera bukurikirana aho bari hose bitanga isomo ko Jenoside aho waba uri hose ushobora kuyikurikiranwaho kandi ukayihanirwa.”
Kugeza ubu hari impapuro zirenga 1100 u Rwanda rwashyizeho zo gut amuri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu bihugu by’amahanga.
Dr. Bizimana yashimangiye ko kuburanisha izi manaza ari uguha ubutabera abahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abishwe, n’imiryango y’abarokotse kuko “iyo babonye ubutabera butanzwe bibaha imbaraga, birabubaka, bibafasha kudaheranwa n’amateka mabi kandi ababaje, ateye agahinda ya Jenoside.”
Kuki imanza za Jenoside mu mahanga zitinda?
Kuva mu 1995 u Bufaransa bwari bufite amategeko yemerera inzego z’ubutabera zaho gukurikirana abantu bahari baregwa ibyaha mpuzamahanga byibasiye inyoko muntu na Jenoside yakorewe Abatuts irimo.
Minsitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko kubera ubutegetsi bwariho icyo gihe bwari bugishyigikiye Leta yakoze Jenoside, byategereje mu myaka ya 2000 kugira ngo imanza zitangire kuburanishwa.
Yahamije ko kuva mu 2012, Leta y’u Bufaransa yashyizeho urwego rwihariye mu Bushinjacyaha bw’i Paris rushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga byibasiye inyoko muntu harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwo rwego rwahawe abacamanza, abagenzacyaha n’abashinjacyaha bakoze dosiye uko bikwiye.
Ati “Impamvu muri iyi minsi tubona haba imanza nk’ebyiri cyangwa eshatu buri mwaka, bituruka kuri ako kazi kakozwe ‘n’abagenzacyaha n’abashinjacyaha muri iyo myaka 10 ishize. Ubu hamaze kuba imanza icyenda kandi iyo turebye abo izo manza zagiye zikurikirana ni abantu bari ku isonga, urubanza rwa mbere ni urwa Capt Pascal Simbikakwa wari uzwi mu nzego z’u Rwanda z’iperereza mu gutoteza Abatutsi guhera mu 1990.”
“Habaye urubaza rwa Perefe Bukibaruta ni na we mutegetsi mukuru waciriwe urubanza, yari perefe wa Gikongoro. Imanza zose kugeza ubu zabaye mu Bufaransa, abagejejwe mu nkiko bose bahamijwe icyaha bikerekana ko akazi ko gucukumbura, gushaka ibimenyetso gakorwa neza kuko icyo ni cyo cy’ingenzi.”
Abacamanza barushaho guha ibyaha inyito zikwiye
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko nubwo imanza zifata umwanya munini abagenzacyaha n’abashinjacyaha bari mu iperereza ariko iyo hamaze kuboneka ibimenyetso byuzuye neza bituma abacamanza bumva neza uburemere bw’ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Urubanza ruheruka kuba ni urwa Dr. Rwamucyo Eugene, muzi ko hari hari abaganga babiri baciriwe urubanza barimo Dr. Eugene Rwamucyo na Dr. Sosthene Munyemana mu 2023, abo ni abaganga bari mu bateguye Jenoside mu Mujyi wa Butare ni ho bakoreraga, mu Rubanza rwa Rwamucyo urukiko rwemeje icyaha kiremereye cy’ubwumvikane mu mugambi wo gutegura Jenoside,”
“Biragaragaza ko uko ibimenyetso bigenda bikusanywa n’abashinjacyaha n’abagenzacyaha b’umwuga, bituma n’abacamanza bagera ku buremere bw’icyaha kuko abandi bagiye bahanirwa Jenoside cyangwa se ibindi byaha byibasiye inyoko muntu ariko kuri Rwamucyo hiyongereyeho umugambi wo gutegura Jenoside ndetse n’ubwumvikanemu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yashimangiye ko igishimishije kurushaho ari uko abacamanza bagaragaza ubuhanga mu gusoma ibimenyetso no kubiha inyito ikwiye y’icyaha.
Yanagaragaje ko imanza mpuzamahanga nshinjabyaha muri rusange zitinda kuko ibimenyetso bishakishwa n’abagenzacyaha n’abashinjacyaha b’abanyamahanga badasobanukiwe neza amatekay’igihugu bakoreramo bikabasaba kubanza gusobanukirwa amateka y’igihugu na politike yakiranze.
Ni isomo rikomeye ku rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga
Abaturage b’u Rwanda biganjemo urubyiruko ku rugero rusaga 65%, abenshi ugasanga bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Kuri izo mbuga hanyuzwa ibitekerezo birimo n’ibikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango, amacakubiri, ivangura, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr. Bizimana ati “Urubyiruko biruha isomo ryo kubona ko icyaha ari kibi cyane cyane icyaha gikangurira kwica ubwoko no kubutsemba.”
Minisitiri Dr. Bizimana ahamya ko mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ahashyirwa imbaraga mu gukusanya ibimenyetso ku baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukorana n’abo bagenzacyaha n’abashinjacyaha kuko byakwihutisha imanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!