00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trévidic yagaragaje ko raporo ya Bruguière ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yari ififitse

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 September 2026 saa 08:08
Yasuwe :

Umucamanza Marc Trévidic wayoboye iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Juvénal Habyarimana, yagaragaje ko iryaribanjirije ryayobowe na Jean-Louis Bruguière ryari rififitse kuko nta bimenyetso bya siyansi ryagendeyeho.

Mu nama ya ‘NouvelObes Conference’ yabereye i Paris ku wa 9 Nzeri 2026, Marc Trévidic yavuze ko raporo ya Bruguière yari ifite ibibazo bikomeye, agira ati "Sinigeze mbona raporo ikoze nabi kandi irimo kuyobya abantu nk’iyi."

Yongeyeho ko iperereza ryakozwe nyuma ryagaragaje ko bitari gushoboka ko misile zahanuye indege ya Habyarimana tariki ya 6 Mata 1994 zari guturuka ku musozi wa Masaka nk’uko raporo ya Bruguière yabivugaga.

Ati "Siyansi igaragaza ko bitari gushoboka ko misile zirasirwa ku musozi wa Masaka."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko inkuru y’uko misile zahanuye indege ya Habyarimana zaturutse i Masaka yahimbwe na Bruguière afatanyije n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Agathe Kanziga, Charles Onana, Filip Reyntjens na Judi Rever.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’intagondwa z’Abahutu zari mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) kandi ko cyari ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari imaze igihe itegurwa.

Mu 2006, Bruguière yari yanzuye ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abasirikare ba RPA bari ku musozi wa Masaka, ndetse asohohora impapuro zo gufata bamwe mu bayobozi bo mu ngabo z’u Rwanda.

Trévidic na Nathalie Poux basimbuye Bruguière nyuma y’aho raporo ye inenzwe bikomeye. Aba bacamanza basuye aharasiwe indege ya Habyarimana, basesengura imiterere yaho, inzira indege yarimo ndetse n’ibimenyetso.

Aba bacamanza bagaragaje ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko misile zahanuye iyi ndege zaturutse i Masaka, ahubwo ko zishobora kuba zaraturutse i Kanombe mu kigo cy’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR).

Ku wa 15 Gashyantare 2022, Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwemeje bidasubirwaho ko nta mpamvu zihagije zatuma bamwe mu bayobozi ba RPA bakurikiranwaho ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Muri uyu mwanzuro, urukiko rwagaragaje ko hari byinshi byari bigishidikanywaho birimo kutamenya neza ubwoko bwa misile zakoreshejwe mu guhanura indege ya Habyarimana no kutabonekwa kwa bimwe mu bimenyetso bifatika.

Umucamanza Marc Trévidic (uwa gatatu uturutse iburyo) yagaragaje ko bitari gushoboka ko misile zahanuye indege ya Habyarimana zari guturuka i Masaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages