Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki ya 11 Kanama 2026, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
We n’umunyamategeko we bageze mu rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama ariko ntibari biteguye kuburana n’Ubushinjacyaha uyu munsi.
Ubwo urukiko rwari rumaze gusoma imyirondoro ya Shema, we n’umunyamategeko we bagaragaje ko batabonye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso bashingiraho mu gusaba ko afungurwa by’agateganyo.
Umucamanza yabwiye umunyamategeko wa Shema ko bakabaye barakusanyije ibimenyetso mu gihe cyose amaze akurikiranwa.
Shema n’umunyamategeko we basabye urukiko ko uru rubanza rwimurirwa tariki ya 28 Kanama, ariko umucamanza abasubiza ko ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo riburanwa ku wa Gatatu gusa.
Umunyamategeko wa Shema yasobanuye ko impamvu bakeneye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso ari uko byabatwara igihe kuko hari ibyo bakeneye gusaba abantu barimo abari muri Amerika.
Ubwo umucamanza yagaragazaga ko uru rubanza rwimurirwa mu masaha y’ikigoroba, Ubushinjacyaha bwasabye guhabwa isaha yo gusuzuma ibimenyetso bishya Shema araba yahaye urukiko.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasabye Shema n’umunyamategeko we gutanga ibimenyetso bishya bagiye gukusanya saa munani z’amanywa, Ubushinjacyaha bukabisuzuma mu isaha imwe.
Rwanzuye ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Shema rutangira saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!