Iki cyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, aho urukiko rwasanze nta mpamvu ikomeye ituma uregwa acyekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ahubwo ko ibyakozwe ari ukutubahiriza amasezerano.
Mu iburanisha ryo ku wa 31 Mutarama 2023, Shema Prince washinze ikigo cya P&A Group yaburanye avuga ko atari afite umugambi wo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje.
Yasabye urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kugira ngo akemure ikibazo cy’abakiliya be bamurega kubambura arenga miliyoni 70 Frw bamuhaye ngo abatumirize imodoka mu mahanga.
Shema Prince yabwiye urukiko ko yarekurwa agashaka uko yishyura cyangwa ashyikiriza imodoka abari abakiliya be kuko ikibazo cyari cyabayeho ari ugutinda kw’aho yazitumizaga mu mahanga.
Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko mu bihe bitandukanye yagiye agirana amasezerano n’abantu yo kubagurira imodoka, ariko imodoka yabemereye kuzana ntiyabaye akizizana ndetse n’amafaranga yabo ntiyayabasubiza.
Yaburanye ahakana icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi kuko abamurega bagiranye bagiye bagirana amasezerano yanditse kandi yujuje ibisabwa ariko ubushinjacyaha bukagaragaza ko bihabanye n’ukuri.
Prince Shema ahamya ko abamurega bamuhaye amafaranga ndetse akavuga ko yemera kubishyura amafaranga yabo, ndetse bakaba barumvikanye igihe yazabishyurira kandi babyemeranyijweho ndetse na nyina umubyara yatangiye kugenda abishyura gahoro gahoro.
Umwunganira mu mategeko Me Nshimiyimana Mubarakh yagaragarije urukiko ko abarega bemeye ko ikibazo bafitanye bagikemura bakoresheje inzira y’ubwumvikane.
Yanagaragaje ko kandi ibyaha akurikiranyweho bitakabaye biza mu manza nshinjabyaha kuko ibyo yakoze ari ukutubahiriza amasezerano yagiranye n’abamuhaye amafaranga.
Mu bamurega bagera kuri 13 barimo n’ufite ipeti rya Lieutenant Colonel bagiranye amasezerano akamuha miliyoni 10 Frw.
Urikiko rumaze gusuzuma imyiregurire y’impande zombi ngo rusanga ikibazo gihari gishingiye ku masezerano yasinywe mu bihe bitandukanye, bityo ko kuba atarakurikijwe bitafatwa nk’impamvu ikomeye yo kuba yakurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ahubwo byakitwa kutubahiriza amasezerano kandi nabyo bigira uko bikorwa.
Urukiko rwagaragaje ko kuba ku wa 27 Mutarama 2023 baranagiranye amasezerano yo gushaka uko bakishyurwa ndetse bamwe bakaba baranahawe make bishimangira n’inzira zari ku masezerano bagiranye zagombaga kubanza kwifashishwa.
Urukiko rwagaragaje ko ibikorwa byakozwe na P&A bitagize icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ahubwo ari ibikorwa by’imbonezamubano.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Shema Prince ahita afungurwa icyemezo kikimara gusomwa agakurikiranwa adafunze kubera ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!