00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shema Fabrice ashinjwa gutanga sheki zitagigamiye z’arenga miliyoni 880 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 August 2026 saa 04:19
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko bushinja umushoramari akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, gutanga sheki zitazigamiye z’ibihumbi 600$ (miliyoni 883,5 Frw).

Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026. Akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwagombaga gutangira mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama, ariko urukiko rwafashe umwanzuro wo kurwimurira ku gicamunsi kugira ngo we n’umunyamategeko we babanze bakusanye ibimenyetso.

Mu masaa cyenda y’igicamunsi, urubanza rwatangiye, Ubushinjacyaha busobanurira urukiko ko dosiye ya Shema ishingiye ku masezerano sosiyete ye yitwa Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi yagiranye na ABZL International Trading.

Bwasobanuye ko aya masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama 2024, sosiyete ya Shema ikaba yaragombaga kwishyura aya mafaranga bitarenze iminsi 60.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko sosiyete ya Shema itubahirije amasezerano, ahubwo ko yakomeje gusiragiza ABZL, yanga kwishyura, bigera aho yandikirwa ‘email’, abona gusezeranya ABZL ko azayishyura.

Nk’uko bwakomeje kubisobanura, tariki ya 5 Kanama 2025, Shema yahaye sosiyete bagiranye amasezerano sheki itazigamiye y’ibihumbi 400 by’Amadolari n’indi y’ibihumbi 200 by’Amadolari.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko banki yabwemereye ko sheki Shema yatanze zitazigamiye, kuko byagaragaye ko konti yanditseho itariho aya mafaranga.

Bwasabye urukiko ko Shema yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo, kubera ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yakoze ibyaha akurikiranyweho, kandi ko abaye afunguwe ashobora gutoroka kandi iperereza rikomeje.

Shema yavuze ko atemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yagiranye amasezerano n’iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari, kandi ko atari ubwa mbere bari bayagiranye.

Uyu mushoramari yasobanuye ko andi masezerano Africa Medical Supply yagiranye na ABZL mu bihe byashize yagenze neza, buri ruhande rwubahiriza inshingano nk’uko rwabisabwaga.

Shema yavuze ko kuri aya masezerano, muri Gicurasi 2024 sosiyete ye yishyuye igice cya mbere cy’ibihumbi 400 by’Amadolari kuri konti ya ABZL, mu Ukuboza 2024 yishyura ibindi bihumbi 400 by’Amadolari.

Yasobanuye ko nubwo Africa Medical Supply yishyuye aya mafaranga ya kabiri, ABZL itayakiriye kuko banki yavuze ko konti yagombaga kwakira ifite ikibazo ku buryo yakwakira amafaranga.

Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya 6 y’amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga.

Ati “Twe twasabye ko havugururwa amasezerano, bakaduha indi konti. Twaraganiriye, mbaha igitekerezo ko mu gihe batarumvikana, mbaha sheki, imwe idafite itariki.”

Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti, buri wese akurura yishyira.

Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho tariki ya 5 Kanama 2025.

Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

Shema yabwiye urukiko ko ari inyangamugayo, n’ikimenyimenyi ko mu mwaka ushize atari ku rutonde rwa ba bihemu, ibyo akabishingiraho avuga ko atatanze sheki itazigamiye.

Yavuze ko ari umushoramari akaba n’umuyobozi ufitiwe icyizere, watorewe kuba Perezida wa FERWAFA mu mwaka ushize, agaragaza ko abaye afunguwe by’agateganyo, atatoroka ubutabera.

Ati “Ndi umuyobozi wagiriwe icyizere, nkaba nyobora FERWAFA mazemo umwaka. Sinabikoresha nabi mu nyungu zanjye bwite ndetse n’ibyo ndegwa ntaho bihuriye.”

Yasobanuriye urukiko ko afite umutungo ufite agaciro ka miliyari 5 Frw ashobora gutangamo ingwate kugira ngo afungurwe by’agateganyo.

Umunyamategeko wa Shema yavuze ko kuba sheki zarateshejwe agaciro na banki abereye umukiliya tariki ya 16 Nyakanga 2025, bikitwa ko yakoze icyaha tariki ya 5 Kanama 2025, byumvikana ko harimo ikibazo.

Yasobanuye ko sheki yahinduriwe aho yagombaga kwishyurirwa (muri UAE), ishyirwa muri US Bank tariki ya 25 Kamena 2025, ari na bwo yageze muri banki.

Ati “Dusanga imwe mu mpamvu zatumye I&M izitesha agaciro harimo guhindura konti bitemewe n’amategeko.”

Uyu munyamategeko yasabye ko Shema yafungurwa kuko ikibazo ari amasezerano y’ubucuruzi, aho kuba ikibazo bwite cy’Umuyobozi wa Africa Medical Supply.

Yasobanuye ko bashyize muri sisitemu y’urukiko icyemezo cy’ubwishyu bw’ibihumbi 600 by’Amadolari muri BK, n’inyandiko isaba RIB gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti yoherejwemo.

Umushinjacyaha yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

Yasobanuye ko izi sheki ziri mu mabaruwa yashyizwe muri sisitemu y’urukiko kandi ko zashyizweho umukono na Shema.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari asaga 1000.

Yagaragaje ko atari ihame ko urukiko rwemera ko uregwa atange ingwate kugira ngo akurikiranwe adafunzwe.

Umushinjacyaha yashimangiye ko gutanga sheki zitazigamiye ari icyaha gitandukanye n’uko umuntu yasohoza inshingano ze zo kwishyura.

Ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko Shema afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Shema ati “Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa 6 Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.”

Uregwa yavuze ko afite umuryango n’abana biga, umugore we akaba afite akazi, ati “Sinzi impamvu Umushinjacyaha afite impungenge z’uko nacika ubutabera kandi mfite n’izindi nshingano igihugu cyampaye.”

Shema yavuze ko mu gihe agaragaza ubushake bwo kubahiriza inshingano yo kwishyura ABZL amafaranga atarayishyura, akwiye gufungurwa, akayishyura.

Shema Fabrice ashinjwa gutanga sheki zitazigamiye z'ibihumbi 600 by'Amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages