Ni ibyagaragajwe na Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, yakoze isesengura kuri gahunda y’ubufasha mu bijyanye n’amategeko.
Iyi komisiyo yagaragaje ko hakiri ibyuho mu bijyanye no gutanga ubufasha mu by’amategeko birimo ibishingiye ku kuba nta mategeko ahari abigenga.
Mu bibazo byagaragajwe nk’inzitizi mu gutanga ubufasha mu by’amategeko, harimo amikoro make ashyirwamo, kutagira itegeko rigenga icyo gikorwa, ibikoresho bidahagije ku batanga ubufasha mu mategeko bari mu turere bazwi nka MAJ n’umubare muto wabo.
Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu, Gasana Alfred, yagaragaje ko mu zindi mbogamizi zigaragara harimo kuba itegeko rigenga ubuhuza n’irigenga ubufasha mu by’amategeko bitashyirwaho.
Ayo ni amategeko ateganywa na politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ryo mu 2022 na politiki y’ubufasha mu by’amategeko yo mu 2014.
Ati “Ashyizweho yagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zigamije guteza imbere serivisi z’ubufasha mu by’amategeko no kunoza imikorere n’imikoranire y’abatanga ubufasha mu by’amategeko.”
Hanagaragajwe kandi ko ibyo komite z’abunzi ziburanisha bikwiye kongerwa kuko agaciro k’ikiburanwa kiri mu bubasha bw’abunzi kacyiri miliyoni 3 Frw kandi imitungo yarongereye agaciro cyane ugereranyije n’imyaka 10, ibituma abaturage batakibona uko bikwiye ubufasha mu by’amategeko butangwa na Komite z’Abunzi.
Indi mbogamizi yagaragajwe mu mitangire y’ubufasha mu by’amategeko ni uko hatarashyirwaho Iteka rya Minisitiri ryerekeye Inama y’Umuryango kandi hari aho usanga isabwa, ikaba yaba imbogamizi.
Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko mu gukora umushinga ujyanye n’ubufasha mu by’amategeko ugomba kwitonderwa kuko iyo ibintu bishyizwe mu itegeko biba bibaye uburenganzira kandi abantu batabibonye uko bikwiye bashobora kujyana Leta mu nkiko.
Ati “Utabihaye umuntu yakujyana mu nkiko. Abantu barega Leta rwose. Iyo ikintu wakigize uburenganzira, utakimuhaye arakiregera.”
Yagaragaje ko ubwo yari muri Guverinoma, iryo tegeko ryari ryaragejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ariko biza kugaragara ko hari ibitanoze yisubiza uwo mushinga w’Itegeko.
Gasana yasobanuye ko mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Ubutabera, yagaragaje ko hari uburyo riri gutegurwa kandi rizaba ritanga umucyo ku gutanga ubufasha mu by’amategeko.
Buri mwaka Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, ikoresha nibura miliyoni 500 Frw mu bikorwa birebana no gutanga ubutabera ku bantu batishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!