Isomwa ry’izi manza ryabaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026. Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwazisomeye mu ruhame aho zaburanishirijwe mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Myumbu mu Karere ka Rwamagana.
Mu rubanza rwa mbere rwaregwagamo abantu babiri barimo Nyirahabiyaremye Agnes na Mugenzi Joseph. Nyirahabiyaremye Agnes yaregwaga kwica ateye icyuma umugabo we Habufite Jean Pierre, ubu bwicanyi akaba yarabukoze yariki ya 2`Mutarama 2026.
Icyo gihe umugabo witwa Mugenzi Joseph bari bacuditse ni we waguze icyuma cya 500 Frw bamuteye ndetse yizeza uyu mugore ko azahita amugira uwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye Nyirahabiyaremye Agnes igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha no kugikora abigambiriye. Mugenzi Joseph waguze icyuma cyakoreshejwe mu kwica we yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.
Urubanza rwa Kabiri ni urwa Karamage Jean Claude wishe umugore bari barashakanye n’umwana wabo w’imyaka itatu, iki cyaha yagikoze tariki ya 12 Gashyantare 2026.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije uyu mugabo ko yishe umugore n’umwana we ku bushake na we akatirwa igifungo cya burundu.
Mu iburanisha ryari ryabaye tariki ya 24 Werurwe 2026, aba bose bari baburanye bemera ibyaha byo kwica abo bashakanye bakavuga ko byaturukaga ku makimbirane yo mu muryango babaga bafitanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!