Ni mu rubanza rwabereye mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, ku wa 10 Nzeri 2026.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwaburanishije mu ruhame, urubanza ruregwamo Nzamurambaho Eric na Niringiyimana Anathole, bakurikiranyweho kwica se, Mushinzimana Stanislas, wari wasanzwe yapfuye amanitswe mu mugozi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko amakimbirane hagati ya Nzamurambaho na se yatangiye nyuma y’uko uyu mwana agurije se 40.000 Frw, se akamwizeza kumuha umurima ariko ntawumuhe.
Bwavuze ko aya makimbirane yaje kugira uruhare mu byakurikiyeho, hashingiwe no ku buhamya bw’abagize umuryango babajijwe mu Bugenzacyaha.
Nzamurambaho yahakanye ko yagiranye amakimbirane na se ashingiye kuri ayo mafaranga, avuga ko yari yaravuye iwabo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 23 Ukuboza 2025, Niringiyimana Anathole yasanze se, Mushinzimana Stanislas, mu cyumba, akamuniga kugeza apfuye.
Bwavuze ko nyuma yaho yahamagaye umuvandimwe we, Nzamurambaho Eric, akaza kumufasha kumanika umurambo wa se bakoresheje umugozi w’inziriramibu.
Ubushinjacyaha kandi bwashingiye ku buhamya bwatanzwe na mushiki w’aba bombi, wavuze ko yabonye Niringiyimana Anatole yica se, nyuma Nzamurambaho Eric akaza kumufasha kumumanika.
Aba bombi ariko bahakana uruhare urwo ari rwo rwose mu rupfu rwa se.
Nzamurambaho Eric yabwiye inteko iburanisha ko ku munsi icyaha bivugwa ko cyabereyeho yari yagiye gusura mushiki we, ko imvura yaguye umunsi wose, kuva Saa Sita kugeza Saa Kumi z’umugoroba, bityo akaba yari aryamye.
Niringiyimana Anatole na we yavuze ko muri icyo gihe atari mu rugo, ahubwo ko yari yagiye gukora akazi mu Murenge wa Mururu.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nyuma yo gukora ibyo baregwa, abo bombi bahise bava aho icyaha cyabereye, bakagaruka nk’abandi baje kureba ibyabaye, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Ku birebana n’ibivugwa ko Mushinzimana Stanislas yaba yariyahuye, Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bibivuguruza.
Bwavuze ko ku ifoto ya mbere yafashwe nyakwigendera amaze kumanikwa, umugozi wari uziritse hejuru, ariko amaguru ye akaba yakoraga hasi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iki ari kimwe mu bimenyetso bushingiraho buvuga ko urupfu rwa Mushinzimana Stanislas rutaturutse ku kwiyahura, ahubwo ko yaba yarishwe.
Nyuma yo kugaragaza ibimenyetso n’ibisobanuro byabwo, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Nzamurambaho Eric na Niringiyimana Anathole icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, rubahanisha igifungo cya burundu.
Urubanza rwabereye mu ruhame ku kibuga cy’Akagari ka Murambi, mu Murenge wa Nyakarenzo, ahakekwa ko icyaha cyabereye.
Bamwe mu baturage bitabiriye iburanisha bavuze ko kuba urubanza rwabereye ahakekwa ko icyaha cyabereye bibafasha kumenya imikorere y’ubutabera no kurushaho gusobanukirwa ingaruka zo gukora ibyaha.
Umwe mu bitabiriye iburanisha yagize ati “Kuburanira ahabereye icyaha bituma tubona uko ubutabera butangwa. Bituma kandi abantu barushaho gutinya gukora ibyaha.”
Inteko iburanisha yatangaje ko isomwa ry’urubanza rizaba ku wa 8 Ukwakira 2026, ari na bwo abaregwa bazamenyeshwa icyemezo cy’urukiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!